Ikipe ya APR FC yasezerewe rugikubita muri CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade 30 June i Cairo.
Uyu mukino watangiye saa 19:00 ku isaha ya Kigali, ukaba wari uwo kwishyura nyuma y’aho APR FC yari yatsindiwe i Kigali ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
APR FC yatangiranye ishyaka muri uyu umukino , ariko bidatinze Pyramids FC yatangiye kotsa igitutu iyi kipe yo mu Rwanda, maze ku munota wa 43, Pyramids FC ifungura amazamu binyuze kuri Mustafa Ziko, ari nacyo gitego cyajyanye amakipe yombi kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri, impinduka zakozwe n’abatoza ku mpande zombi ntizahinduye byinshi ku mukino, kuko Pyramids FC yakomeje kwiharira umupira. Ku munota wa 61 w’umukino, Ahmed Atef yatsindiye Pyramids igitego cya kabiri, mbere y’uko Mostafa Fathy atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 63, cyasize icyizere cya APR FC kirangiye burundu.
Umukino warangiye ari ibitego 3-0, byatumye APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0.
Ni ubwa kabiri yikurikiranya APR FC isezerewe muri iri jonjora n’iyi kipe yo mu Misiri, kandi kugeza ubu iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntirabasha kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, yaba CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup.
APR FC iragaruka mu Rwanda gukomeza urugendo rwayo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League), aho izakomeza kwitegura n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu.


Umwanditsi: Ibyimana Cofi













