OIP-1.jpg

Bugesera: Amashimwe n’ibyifuzo by’Abasigajwe inyuma n’amateka B’i Gakurazo

Yanditswe na Pauline Ikundabayo & Bernard Kwizera, ikosorwa na Jean Felix Muhire

Mu mpera za Kanama 2024, ICK News yasuye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Gakurazo, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi ho mu Karere ka Bugesera.

Mu byo bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka baganirije ICK News, harimo amashimwe bafite mu mitima yabo ajyanye n’ubufasha bahawe na Leta kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Bimwe mu byo bashimira Leta y’u Rwanda birimo kuba yarabahaye ubutaka bwo guturamo ikanabubakira amazu yo gutuzamo imiryango yabo, kuba yarababaye hafi mu bijyanye no kwivuza kuko yabishyuriye ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuba bamwe muri bo bari muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) igamije gufasha abatishoboye n’abageze mu zabukuru.

Ibyifuzo byabo

Uretse ibyo bashima kandi banagaragaza ko hari ibyo bagikeneye kugira ngo barusheho kugendana n’abandi mu rugamba rw’iterambere.

Bimwe mu byo bavuga ko bakeneye birimo; kuba bakeneye guhabwa ubutaka bwo guhingamo, guhabwa ibyangombwa by’ubutaka batuyemo, koroherezwa mu kwandikisha abana bafite ba se batazwi no gusibizwa ku rutonde rw’abatangirwa ubwisungane mu kwivuza.

Guhabwa ubutaka bwo guhingamo

Ku kijyanye no guhabwa ubutaka bwo guhingamo, uwitwa Mukamutwa Liberatha avuga ko imirimo basanzwe bakora yo kubumba itakigezweho ku buryo yabatunga, bityo ko bahawe aho guhinga byabafasha gutunga imiryango yabo.

Ati “Kubona ibumba biragora cyane, n’iyo uribonye biragora kubona inkwi zo gutwika inkono. Ikiruta byose nuko bisigaye bigora kubona umuntu ugura utwungo.”

Uwitwa Mukarusagara Beatha avuga ko baramutse bahawe aho guhinga, ibyo kubumba babivamo kuko kuri ubu bitakiri ku rwego rwo gutunga imiryango yabo.”

Abaturage bavuga ko bakeneye ubutaka bwo guhingamo kuko kubumba bitakibamo amafaranga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bagiye gukorana n’Umurenge kugira ngo bazashakire aba baturage aho guhinga niba bayifuza.

Bwana Murenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu Karere ka Bugesera avuga ko aba baturage niba bagaragaza ubushake bwo guhindura imyumvire bazashakirwa ho guhinga.

Bwana Murenzi ati “Ibijyanye no gushaka ubutaka n’ubwo bitoroshye ariko baramutse bafite ubwo bushake nabagira inama yo kwegera umurenge ukabafasha. nibyo tunifuza, tugize Imana bagenda bahindura imyumvire gutyo. Nk’uwifuje guhinga rwose ntabwo twabura kumuba hafi kuko guhinga birafasha kandi iyo ugiye mu buhinzi uhita uva muri biriya byo kubumba inkono kuko bibaha amafaranga make.”

Ibyo kuba aba baturage bazashakirwa aho guhinga binashimangirwa na Bwana Gasirabo Gaspard uyobora Umurenge wa Musenyi.

Ati “Byibuze turashima ko bari gutekereza guhindura imirimo ibatunga. wenda ubutaka biragoye kububona ariko, batuye hafi y’umurenge twahagera tukareba niba koko batangiye guhinduka bakava muri biriya byo kubumba inkono, niba badafashijwe kubumba mu buryo bugezweho bagakora ibintu by’agaciro, twareba mu bishanga bimwe na bimwe dufite tukabatiza. Ikindi mujya mubyumva muri ubu bukangurambaga bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no guhinga ubutaka bwose, hari abashoramari baba bafite ubutaka batarashyiramo ibikorwa byabo, duhora dushakisha abahinzi bashaka kubuhinga, ubwo rero niba bifuza guhinga tuzaganira nabo tunabibashishikarize, kubera ko birimo inyungu nyinshi cyane.”

Bwana Gasirabo avuga ko niba baratangiye guhindura imyumvire bashobora no kuzabashishikariza gukora indi mirimo ibyara inyungu nk’ubucuruzi n’ibindi.

Ati “Nibura kuba babitekereza, umuntu yarenga akanabigisha no gukora ibindi bitari ubuhinzi. Kuba kwanga inguzanyo bakaba bacuruza n’ibindi. Icyo gitekerezo ni cyiza tuzabegera tubaganirize by’umwihariko turebe n’uko twabongerera ibitekerezo n’imbaraga bafite tubihe umurongo.”

Guhabwa ibyangombwa by’ubutaka batuyemo

Ku kijyanye no gusaba inguzanyo, abasangwabutaka bagaragaza indi mpungenge yo kuba badafite ibyangombwa by’ubutaka batuyemo ku buryo bashobora kubutangaho ingwate mu bigo binyuranye by’imari.

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka irenga 15 batuye mu butaka bahawe na Leta ariko ko kugeza n’ubu batarahabwa ibyangombwa byabo.

Bagaragaza ko amazu yabo yatangiye gusenyuka kandi badashobora kuyavugurura badafite ibyangombwa

Bavuga ko kubera nta byangombwa byabo bafite badashobora kugira aho basaba inguzanyo ndetse ko bigoye kuba bavugurura amazu yabo.

Ikindi ngo bibangamira abana babo bashaka kubaka ingo kuko badashobora kubaha aho bubaka.

Bamwe mu bana babo bashaka gushinga ingo babaha ibikoni kuko badashobora kubaha aho bubaka

Kuri iki kibazo, Bwana Gasirabo Gaspard uyobora Umurenge wa Musenyi avuga ko iyo imyaka itanu ishize uwubakiwe na leta aba afite uburenganzira bwo kwaka ibyangombwa by’ubutaka mu gihe yayifashe neza.

Ati “Ibi nta kibazo, ni uko tutabimenye kuko ubusanzwe iyo leta igufashije, ikaguha ubutaka, ikagushyiriramo n’inzu, nyuma y’imyaka itanu uba ugomba guhabwa icyangombwa cyaho iyo wahafashe neza ntuhangize cyangwa ngo uhagurije. Ni uburenganzira bwabo rwose ndetse tugiye kubyitaho bahabwe ibyo byangombwa.”

Gufashwa kwandikisha abana bafite ba se batazwi

Bamwe muri aba baturage bavuga ko hari ikibazo cy’abana batanditswe mu bitabo by’Irangamimerere kubera kutagira ba se bazwi.

Rutangambwa Emmanuel

Uwitwa Rutangambwa Emmanuel avuga ko we ubwe arera umwukuzuru we w’imyaka 12 ariko akaba atanditse mu Irangamimerere kubwo kuba nyina atazi ise umubyara.

Rutagambwa ati “Tugira abana bacu babyarana n’abo batazi, yamara kubyara akazana umwana ku muvandimwe cyangwa kwa nyirakuru. Wajya kwandikisha umwana bati zana ise. Leta yagakwiye kudufasha abo bana bakajya bandikwa kugira ngo bajye babona ibyangombwa mu buryo bworoshye.”

Gusa kuri iyi ngingo, ubuyobozi ntibwemeranya n’aba baturage kuko bugaragaza ko ari ikibazo cy’amakuru adahagije bashobora kuba bafite.

Bwana Gasirabo Gaspard ati “Bashobora kuba badakunda kuza mu nama cyangwa inteko z’abaturage ariko ibi byaroroshye. Icya mbere ntabwo bibaho y’uko umuntu ajya kwandikisha umwana ngo nabanze avuge se, ntabwo ari ngombwa rwose kuko bamumwandikaho ku giti ke. Keretse haramutse hari ibindi basabwa bakabibura nk’icyemezo cyo gukingira umwana akivuka, urupapuro rw’aho yavukiye, n’ibindi bisabwa adashobora kubona ariko nabyo byaroroshye hari amabwiriza agena uko bigomba kugenda. Nkeka ko mu bibazo bigeze kure bikemurwa hano mu murenge harimo n’icyo.”

Gusubizwa ku rutonde rw’abatangirwa ubwisungane mu kwivuza

Aba baturage bagaragaza ko hari bamwe muri bo bakuwe ku rutonde rw’abashyurirwa ubwisungane kandi nta bushobozi bafite bwo kwishyurira abagize imiryango yabo.

Icyo bifuza nuko bajya bishyurirwa nk’uko byahoze.

Mu gusubiza kuri iki kibazo, Bwana Gasirabo avuga ko hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu atangirwe ubwisungane mu kwivuza.

Gusa avuga ko abifuza gusubizwa gusubizwa ku rutonde bizarebwaho.

Ati “Gusubira ku rutonde rw’abatangirwa ubwisungane mu kwivuza nabyo tuzabirebaho kuko leta itangira ubwisungane mu kwivuza abo mu cyiciro cyo kuba batishoboye, batanashoboye nk’abafite ibibazo by’ubuzima, abashaje cyane kandi batagira kirengera, abafite ubumuga batagira kirengera, cyangwa ari abana b’imfubyi bibana ari batoya.”

Bwana Gasirabo avuga ko uretse ibyiciro byavuzwe ruguru, abandi bose bashyirwa muri gahunda yo kubafasha kwikura mu bukene, bagahuzwa n’andi mahirwe yose abonetse kugira ngo baharanire kwigira.

Kuri ubu, Umudugudu wa Gakurazo utuyemo imiryango 22 y’abasigajwe inyuma n’amateka.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads