Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yahagaritse ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd mu mezi atatu, icyemezo cyatangiye gukurikizwa ku wa 23 Mutarama 2026.
Mu itangazo BNR yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 29 Mutarama 2026, yavuze ko Mobicash Rwanda Ltd yahagaritswe bitwe no kutubahiriza amabwiriza isabwa byakunze guhora byisubiramo.
BNR yagize iti “Muri iki gihe ihagaritswe ntabwo Mobicash Rwanda Ltd yemerewe gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiliya.”
BNR yavuze ko abakiliya ba Mobicash Rwanda Ltd bazakomeza kugira uruhare ku mafaranga yabo nko kubikuza n’ibindi.
Yavuze ko ibi bizakomeza gukorwa ariko ku bugenzuzi bwayo hagamijwe kurinda abakiliya no guhererekanya amafaranga binyuze mu mucyo.
BNR yakanguriye abakiliya bayo kwisunga ibindi bigo bitanga serivisi zo kwishyurana byemewe, igaragaza ko izi ngamba ziri mu murongo wayo wo guharanira ko imirimo yo guhererekanya amafaranga mu Rwanda ikorwa mu buryo bwizewe, bunoze ndetse burindiwe umutekano.
