OIP-1.jpg

BNR igiye gutangira kugura zahabu yo gushyira mu bubiko bw’igihugu

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko iteganya gutangira kugura zahabu izashyirwa mu bubiko bw’igihugu.

Ibi byatangajwe na Guverineri Soraya Hakuziyaremye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025.

Guverineri Hakuziyaremye avuga ko mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’ubukungu no gutandukanya umutungo w’igihugu, BNR iteganya gutangira kugura zahabu mu mwaka w’ingengo y’imari utangirana na Nyakanga 2025.

Avuga ko inama y’ubuyobozi ya BNR yemeje ko zahabu izajya ifatwa nk’umutungo w’ishoramari, igashyirwa mu bubiko bw’igihugu bw’amafaranga y’amahanga.

Hakuziyaremye, umugore wa mbere wagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda akaba yarashyizweho muri uyu mwaka, yavuze ko Banki izatangira kugura zahabu mu mwaka w’ingengo y’imari utangira muri Nyakanga.

Ati “Nk’inama y’ubuyobozi ya BNR twemeje ku zahabu izajya ifatwa nk’umutungo w’ishoramari.”

Guverineri Hakuziyaremye akomeza agira ati “Birashoboka ko tuzabitangariza ku mpera z’umwaka w’ingengo y’imari utaha, tukavuga ingano ya zahabu twashoboye kubona ndetse niba yaranatanze inyungu nyinshi nk’uko tuzaba twarabyiteze.”

Iyi gahunda yo kugura zahabu ijyanye n’icyerekezo cy’ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika no ku isi, birimo kugabanya ukwishingikiriza ku madolari ya Amerika no kongera umutungo w’ibihugu mu buryo burambye.

Nk’uko raporo ya BullionVault ibigaragaza, ibihugu nk’u Bushinwa, Pologne, n’u Buhinde biza imbere mu kugura zahabu mu myaka itanu ishize, mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’ubukungu bwabyo.

Mu gihe zahabu ikomeje kuzamuka ku isoko mpuzamahanga, BNR yizeye ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kongera ubudahangarwa bw’ubukungu, kugabanya ibyago by’ihungabana ry’ifaranga, no kongera icyizere cy’abashoramari.

Mu bindi byatangarijwe muri iki kiganiro ni uko BNR yagumishije urwunguko fatizo rwayo kuri 6,5%, ikigero n’ubundi rwari rwashyizweho mu gihembwe gishize.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads