OIP-1.jpg

Bizasaba agatubutse ku baturage ba Malawi na Zambia bifuza kwinjira muri Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kujya zisaba abaturage ba Malawi na Zambia bifuza kwerekezayo kwishyura amadolari 15,000 arenga miliyoni 20 FRW kugira ngo bashobore kubona visa.

Icyo cyemezo cyigerageza kizamara umwaka umwe, gifite intego yo kugabanya ibibazo bijyanye n’abarenza igihe cya visa bahawe, cyangwa ‘mu gihe amakuru ajyanye no kubagenzura no kubasuzuma aba adahagije,” nk’uko byatangajwe mu mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abayobozi bavuga ko, uretse Malawi na Zambia, n’abandi bantu baturuka mu bindi bihugu, vuba bashobora kuzasabwa gutanga aya mafaranga, bakazajya bayasubizwa igihe barangije urugendo rwabo muri Amerika.

Ubuyobozi bwa Amerika bumaze gufata ibyemezo bitandukanye mu rwego rwo gushyira mu ngiro umugambi wa Perezida Donald Trump wo kurwanya abimukira binjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ryasohotse ku wa Kabiri, rigira riti: “Abanyamahanga basaba visa zo gusura Amerika by’agateganyo ku mpamvu z’ubucuruzi cyangwa iz’imyidagaduro (B-1/B-2), kandi bakomoka mu bihugu byagaragajwe na Minisiteri nk’ibifite umubare munini w’abarenza igihe cya viza, aho amakuru y’ubugenzuzi n’isuzuma aba adahagije, cyangwa ibihugu bitanga ubwenegihugu binyuze mu ishoramari  kandi uwahawe ubwenegihugu atigeze asabwa kuba muri icyo gihugu, bashobora gushyirwa muri uyu mushinga w’igerageza.”

“Abakozi ba konsula bashobora gusaba bamwe mu basaba visa z’abanyamahanga batari abimukira bari muri ibyo bihugu kwishyura ingwate igera ku $15,000 kugira ngo bahabwe visa y’igihe gito.”

Imibare yo mu 2023 ya Minisiteri y’Umutekano imbere muri Amerika yerekana ko hafi 14% by’abaturuka muri Malawi barenza igihe cya visa zabo, mu gihe abava muri Zambia nabo bari ku kigero cya 11%.

Mu bindi bihugu bifite ikigero kinini cy’abarenza visa harimo Haiti (31%), Myanmar (27%) na Yemen (20%).

Kuva agarutse ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka, Trump amaze gusinya amategeko agabanya ibikorwa by’ubutabazi ku bimukira bava mu bihugu bimwe na bimwe bamaze kugera muri Amerika.

Trump kandi amaze gukumira abaturage bo mu bihugu 12 kwinjira muri Amerika, ndetse yanafashe ingamba zigabanya ubu burenganzira ku bindi birindwi.

Ubuyobozi bwe bwambuye visa abanyeshuri b’abanyamahanga amagana, ndetse bufata abandi benshi mu mashuri makuru na kaminuza hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kenshi bikorwa batabimenyeshejwe cyangwa badafite uburyo bwo kujurira.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko igamije kwibanda ku bantu bagize uruhare mu bikorwa “binyuranye n’inyungu z’igihugu cya Amerika.”

Abenshi mu bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa baba baragize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira Palestine mu buryo runaka.

Ariko kandi, nk’uko abunganira abimukira babivuga, hari n’andi makosa yagendeweho nk’impamvu z’ihagarikwa rya visa, harimo kuba umuntu yarigeze kugira dosiye y’ubucamanza cyangwa ibyaha bito nk’iby’amategeko yo mu muhanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads