OIP-1.jpg

Bangladesh: Impanuka yatewe n’indege ya gisirikare yahitanye 19, abandi 164 barakomereka

Kuri uyu wa mbere, impanuka yatewe n’indege ihugura abapilote mu gisirakare cya Bangladesh ubwo yari iri mu myitozo yahitanye abasaga 19, abandi 164 barakomereka.

Ibi byabereye mu mujyi wa Dhaka, umurwa mukuru wa Bangladesh, aho iyi ndege yaguye ku kigo cy’amashuri cya Milestone School and College giherereye mu gace ka Uttara, mu majyaruguru y’umujyi wa Dhaka.

Amashusho yafatiwe kuri icyo kigo agaragaza umuriro mwinshi urimo n’umwotsi wuzuye muri izi  inyubako. Iyi nyubako isanzwe  yigirwamo n’abana bari hagati y’imyaka 4 na 18.

Umwarimu w’iri shuri, Rezaul Islam, yabwiye BBC Bangla ko yiboneye imbonankubone indege ikubita ku nyubako bigishirizwamo, mu gihe undi witwa Masud Tarik yabwiye Reuters ko yumvise ikintu gituritse akihutira kuza kureba, maze agasanga huzuye ababyeyi n’abana benshi.

Nk’uko itangazo ryatanzwe n’ingabo z’iki gihugu ribivuga, umupilote yagerageje kuyobora indege ahantu hatari abantu benshi mu rwego rwo kugabanya ibyago iyi mpanuka yateza,  icyakora ntibyamukundira nyuma y’uko habaye ikibazo cya tekiniki.

Nk’uko umuganga ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kuvura ibikomere by’umuriro n’uruhu abivuga, kugeza ubu ngo bamaze kwakira abantu 50 barimo abana n’abakuru.

Muhammad Yunus, uyoboye guverinoma   ya Bangladesh by’agateganyo, yavuze ko ” hazafatwa ingamba zikwiye mu gusuzuma icyateye impanuka no gutanga ubufasha bwose bukenewe kubo  yagizeho  ingaruka .”

Yongeyeho ko iki ari “igihe cy’agahinda gakomeye ku gihugu,” anaboneraho kwifuriza abakomeretse gukira vuba.

Bangladesh yahise igira umunsi wo kuwa kabiri ikiruhuko mu rwego rwo kunamira kwifatanya n’abafite imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka. Hemejwe kandi  ko  ibendera ry’igihugu rizazamurwa kugeza hagati mu gihugu hose.

Kuri ubu, inzego z’ubutabazi ziracyakora ibikorwa byo gutabara abakiri aho impanuka yabereye, mu gihe komisiyo  yashyizweho ngo isuzume icyateye iyi mpanuka nayo igikomeje gukora iperereza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads