Umuhanzi mpuzamahanga Angélique Kidjo ukomoka muri Bénin yongeye kwandika amateka nyuma yo guhabwa igihembo cy’ikirenga“The Best of Africa Lifetime Achievement Award”, igihembo gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye kandi wagaragaje ubudasa mu rugendo rwe rwose rw’ubuzima, binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa.
Ni igihembo cyatewe inkunga n’abayobozi b’imiryango itandukanye y’Abanyafurika n’inshuti zayo ku rwego mpuzamahanga, aho bashimira abantu babaye intangarugero mu guteza imbere Afurika binyuze mu buhanzi, ubuyobozi, ubuvugizi n’imibereho rusange.
Mu ijambo rye nyuma yo kucyakira, Kidjo yagize ati: “Byari ijoro ry’amateka kuri njye. Ndashimira abateguye ibi bihembo , inshuti zanjye zambaye hafi nka Awilo Longomba, David Ferguson, n’abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye.”
Yagiye yegukana ibihembo bikomeye mu bihe bitandukanye, birimo Grammy Awards mu byiciro nka ‘Best Global Music Album’ na ‘Best Contemporary World Music Album.’
Yahawe kandi Polar Music Prize, izwi nka Nobel ya muzika, itangwa muri Suede ku bantu bagize uruhare rukomeye mu muziki w’isi.
Yagizwe Ambasaderi w’ibikorwa by’ubugiraneza by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNICEF Goodwill Ambassador).
Yashyizwe kandi muri Time 100, urutonde rw’abantu 100 bafite uruhare rukomeye ku isi, rwatangajwe n’ikinyamakuru Time Magazine.
Mu Bufaransa, yahawe Officer of the Order of Arts and Letters, igihembo gitangwa ku bantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuco n’ubuhanzi.
Yashyizwe kandi muri BBC 100 Women, ahaberwa urutonde rw’abagore 100 b’indashyikirwa ku isi.
Yahawe Ambassador of Conscience Award itangwa na Amnesty International kubera ibikorwa bye by’ubuvugizi n’uburenganzira bwa muntu.
Yanahawe Crystal Award itangwa na World Economic Forum kubera uruhare rwe mu iterambere rinyuze mu buhanzi.
Ku rwego rw’igihugu cye cya Bénin, yahawe Commander of the National Order of Merit, igihembo gihabwa abaturage bagize uruhare rufatika mu guteza imbere igihugu cyabo.
Abinyujije mu muryango Batonga Foundation, Kidjo arwanya ivangura rishingiye ku gitsina, ashyigikira uburezi bw’abakobwa n’ubushobozi bw’urubyiruko rwa Afurika.
Angélique Kidjo si umuhanzikazi gusa, ahubwo ni intwari y’Afurika, umuhanga mu buhanzi, umuvugizi w’impinduka n’umuyobozi uharanira iterambere rirambye ry’umugabane.













