OIP-1.jpg

Amerika: Charlie Kirk wishwe arashwe, yari muntu ki?

Mu ijoro ryo kuwa gatatu, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Charlie Kirk wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze ndetse by’umwihariko akaba yari inshuti yakadasohoka ya Perezida Donald Trump, yishwe arashwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah Valley muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Amashusho yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kirk ari gutanga ikiganiro imbere y’imbaga y’abantu benshi bari hanze, ubwo hatangiraga kumvikana urusaku rw’amasasu.

Uko byagenze

Ubwo yicwaga, Charlie Kirk yari mu gikorwa yari asanzwe akorera muri kaminuza zitandukanye, cyo gutanga ibiganiro muri izo kaminuza kizwi nka ’American Comeback Tour’. Iki gikorwa cyari icya mbere muri 15 nibura yateganyaga gukorera muri kaminuza hirya no hino muri Amerika.

Nk’uko bivugwa n’abari aho ibyo byabereye ndetse n’uko amashusho abigaragaza, Kirk yarimo asubiza ikibazo yari abajijwe kijyanye n’ibwicanyi bukoreshwa imbunda, igihe isasu rimwe ryumvikanaga ahagana mu masaha ya saa 12h20 zo muri ako gace.

Hanyuma Kirk yagaragaye agwana intebe yari yicayemo, afite amaraso agaragara ku ijosi, mbere yuko imbaga y’abantu itangira kwiruka.

Umwe mu babibonye yabwiye abanyamakuru ati: “Numvise urusaku rwinshi, hanyuma mbona arimo aragwa.”

Umunyamakuru wa Deseret News, Emma Pitts yagize ati: “Twese twahise turyama hasi, kandi ndashaka kuvuga ko twaharyamye mu masegonda 30 kugeza 45, hanyuma abantu bose batangira guhaguruka biruka”.

Kirk yihutanwe ku bitaro ariko nyuma y’igihe gito ahita ashiramo umwuka. Ako kanya inzego z’umutekano zahise zitangira gushakisha abihishe inyuma yubwo bwicanyi.

Inzego z’umutekano zivuga ko kugeza ubu hataramenyekana uwarashe ndetse n’impamvu yabimuteye, cyane ko abantu babiri bafashwe nyuma y’igitero, ariko bakaza kurekurwa bitewe nuko ishami rya Minisitere y’umutekano rishinzwe kugenza ibyaha ryatangaje ko “ubu bwicanyi bukiri mu iperereza.”

Perezida w’Amerika Donald Trump nawe yavuze ko ubuyobozi bwe buzakora ibishoboka byose uwishe uyu mugabo agakanirwa urumukwiye.

Umugore wa Kirk n’abana be babiri bari aho yiciwe, ariko bo bari bafite umutekano. Nta wundi muntu wakomerekeye muri iyo kaminuza.

Charlie Kirk yari muntu ki?

Kirk yari impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze (Conservateur) ndetse by’umwihariko akaba yari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump wa Amerika.

Yari mu batumiwe mu muhango wo kurahira kwa Perezida Trump kandi yari umushyitsi usura kenshi ibiro bya Perezida White House.

Mu mwaka wa 2012, afite imyaka 18, afatanyije na bagenzi be bashinze ishyirahamwe ry’abanyeshuri ryitwa Turning Point USA (TPUSA), rigamije gukwirakwiza ibitekerezo byo gusubiza Amerika uko yahoze mu ri kaminuza za Amerika.

Yamenyekanye cyane mu gutegura ibiganirompaka hanze muri kaminuza zo hirya no hino mu gihugu, aho yaganirizaga abanyeshuri, bakanabaza ibibazo , mu buryo bwihariye bwiswe “change-my-mind” — nk’uko yari ari kubikora ku wa Gatatu ubwo yaraswaga.

Kirk yari afite abanzi benshi, bamufata nk’umuntu ukurura amakimbirane, ugira ibitekerezo bidasanzwe ndetse rimwe na rimwe bikaba n’ibihuha, nk’ibyakwirakwiye kuri interineti bivuga ko amatora yo mu 2020 yibwe.

Ariko kandi yari afite n’abamushyigikiye benshi, bamufata nk’intwari y’ubwisanzure bwo kuvuga. Bamushimira kuba yaragize uruhare rukomeye mu gushishikariza urubyiruko gutora Trump mu matora yo mu mwaka ushize.

Uyu mugabo yari afite agaciro gakomeye mu buyobozi bwa Trump kubera gusobanukirwa neza gahunda Maga (Make America Great Again).

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads