OIP-1.jpg

Amajyepfo: Abayobozi bahagurukiye gushaka icyavana iyi ntara mu zugarijwe n’ubukene

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025 Guverineri Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo, yayoboye ibiganiro byo kurebera hamwe icyakorwa ngo iterambere ry’iyi ntara ryiyongere, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda gitangaje ko Intara y’amajyepfo iri ku mwanya wa kabiri mu ntara  zifite uturere dukennye.

Ibi biganiro byabereye mu Karere ka Huye, byitabiriwe n’abayobozi b’uturere tugize intara y’Amajyepfo, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’intara, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagariye inzego z’umutekano, abikorera, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

Mu butumwa bwe, Guverineri Kayitesi yavuze ko ari inshingano za buri wese kwishakamo ibisubizo aho guhora uhanze amaso ku bandi ndetse by’umwihariko abayobozi bagaharanira kurema umubano mwiza hagati y’abo n’abagenerwabikorwa.

Ati “Mukwiye kwigisha abagenerwabikorwa banyu kwirobera ifi kuruta uko mwayibahereza. Tugira abafatanyabikorwa beza, buri mwaka bishyurira abaturage mituweli ariko se uyu munsi wayimutangiye ukanamuha igishobora kuzamufasha kwiyishyurira iy’undi mwaka, wenda ukamuha inkoko, ihene, cyangwa ingurube ukamubwira uti umwaka utaha uziyishyurira ubwisungane mu kwivuza.”

Yanagarutse kandi ku buhinzi aho ngo hajya habaho kurumbya bigizwemo uruhare n’abahinzi ndetse n’abashinzwe kubafasha.

Ati “Tugomba gufasha abahinzi kurenga imyumvire y’ubworozi bw’inka ahubwo bagatangira gutekereza no kubworozi bw’amatungo magufi kugira ngo babone ifumbire bityo umusaruro w’ubuhinzi ube wakwiyongera.”

Uretse ibyo kandi Guverineri Kayitesi yanagarutse ku mikoreshereze y’ubutaka aho ngo hari ubutaka budakoreshwa.

Ati “Nshimishijwe nuko turi kumwe hano n’Abanyamadini n’Abihayimana murabizi ko bakunze kugira ubutaka budakoreshwa, niyo haba hari ikindi buteganyirizwa ariko se kuki hashira igihembwe cy’ihinga, ibihembwe bibiri hatabyazwa umusaruro?”

Akomeza agira ati “Ndatekereza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyarasohotse ku rwego rw’igihugu. Nta karere katagifite. Tuzi aho tugomba guhinga n’ahadahingwa turahazi, igisigaye ni ukugira ngo byubahirizwe twirinde kuba twarengera ubutaka buhingwa.”

Impamvu Guverineri Kayitesi asanga ubuhinzi bugomba gushyirwamo imbaraga nyinshi ni uko 87% by’abatuye Intara y’Amajyepfo ari abahinzi ku buryo bakeneye gufashwa.

Guverineri ati “Ntibibe umukoro wa Meya, uwa perezida wa njyanama ahubwo ni uwa buri wese uri aha.”

Intara y’Amajyepfo ifite uturere 8 ari nayo ifite twinshi mu Rwanda n’Intara y’Iburasirazuba ifite uturere turindwi nizo zifite abaturage benshi bakennye.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads