OIP-1.jpg

Afghanistan: Gushakisha abagihumeka birakomeje nyuma y’umutingito wahitanye abarenga 800

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bifashishije indege za kajugujugu bakomeje gushakisha abantu mu matongo y’inzu zo mu midugudu y’icyaro yo mu burasirazuba bwa Afghanistan, bashakamo abarokotse umutingito ukomeye wahitanye abantu barenga 800 ugakomeretsa abandi 1,800.

BBC ivuga ko hari impungenge ko benshi bagwiriwe n’ibisigazwa by’inzu zabo nyuma y’umutingito wabaye igihe gito wari ku gipimo cya 6.0 wibasiye ako gace kari hafi y’umupaka w’igihugu cya Afghanistan na Pakistan ku Cyumweru.

Ubuyobozi bwakomeje gushakisha abarokotse hifashishijwe indege kuri uyu wa kabiri, bitewe n’uko imihanda yari yafunzwe n’inzu zasenyutse ndetse n’imiterere y’imisozi y’ahibasiwe bigatuma ingendo z’ibinyabiziga bigorana.

Abakomerekeye mu mutingito wo ku Cyumweru bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Jalalabad, byari bisanzwe bifite abarwayi benshi na mbere y’iri sanganya.

Guverinoma yaba-Taliban yasabye ubufasha mpuzamahanga. Umuryango w’Abibumbye watangaje inkunga yihutirwa, mu gihe u Bwongereza bwiyemeje gutanga miliyoni 1.3 z’amadolari y’inkunga nk’uko bitangazwa na BBC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, yavuze ko inkunga iturutse mu Bwongereza izanyuzwa ku bafatanyabikorwa bafite ubunararibonye, ari bo Ishami rya Loni ryita ku baturage (UNFPA) n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (Croix-Rouge)

U Buhinde bwohereje amahema 1,000 i Kabul, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Subrahmanyam Jaishankar, yabitangarije kuri X nyuma yo kuganira na mugenzi we wa Taliban, Amir Khan Muttaqi.

Ubwo butumwa bw’u Buhinde bunavuga ko buzafasha kwimura toni 15 z’ibiribwa bivuye i Kabul bijyanwa mu ntara ya Kunar, yibasiwe bikomeye n’umutingito, kandi bwongeraho ko u Buhinde buzohereza ibindi bikoresho by’inkunga.

U Bushinwa n’u Busuwisi na byo byiyemeje gutanga ubufasha.

Amy Martin, uyobora Ibiro bya Loni bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) muri Afuganisitani, yavuze ko abarokotse bakeneye aho kwikinga ndetse n’ibiringiti byo kwiyorosa.

Umutingito wo ku Cyumweru wari umwe mu y’ikomeye cyane yibasiye Afghanistan mu gihe cya vuba. Iki gihugu gikunda guhura n’imitingito ikaze bitewe n’uko giherereye hejuru y’imirongo y’ibisate by;isi byinsi ahahurira cyane cyane ahahurira ibisate by’Ubuhinde n’a-Eurisia ibizwe mu Cyongereza nka ‘Indian and Eurasian tectonic plates’.

Mu mwaka wa 2023, abantu barenga 1,400 bapfuye nyuma y’uruhererekane rw’imitingito ifite ubukana bwa 6.3 ku gipimo cya Richter yibasiye uburengerazuba bwa Afuganisitani, hafi y’umujyi wa Herat.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads