Ubwato bwari butwaye abimukira 68 bavaga mu gihugu cya Yemen berekeza mu bihugu by’Abarabu bwarohamye mu mazi hapfiramo abantu 68 abandi benshi barakomereka.
Aganira na BBC, Abdusattor Esoev, umuyobozi wa gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) muri Yemeni. Yavuze ko abantu 12 aribo babashije kurokoka, naho abandi benshi bakiri gukurikiranywa.
Abashinzwe umutekano muri Abyan bavuze ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha no gutabara, kandi ko imirambo myinshi yamaze kuboneka ku nkengero z’inyanja ya Aden.
Abenshi mu bapfuye bivugwa ko ari Abanyetiyopiya, nk’uko IOM yabitangaje. IOM ivuga ko mu mezi make ashize, amagana y’abantu bapfuye cyangwa baburiwe irengero kubera impanuka z’ubwato.
Bwana Esoev yanagaragaje ko ari ngombwa gushyiraho amategeko arengera abimukira, kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’ababagurisha no kunyura mu nzira zitemewe.
Yagize ati: “Icyo dusaba ibihugu byose ni ugushyiraho inzira zemewe n’amategeko zifasha abashaka kwimuka, aho kugira ngo bajye kugwa mu mutego w’ababagurisha, bakajyanwa mu nzira zuzuyemo ibyago.”
IOM isanzwe ivuga ko urugendo ruturuka mu Ihoni ry’Afurika, runyurwamo n’abaturage bo mu bihugu nka Somalia, Djibouti, Ethiopia na Eritrea rugana muri Yemeni, ari rumwe mu zifite abantu benshi barukoramo kandi rufite ibyago byinshi ku bimukira. Kuko benshi, baba bafite intego yo kugera muri Arabia Saudite.
Si ubwa mbere impanuka nk’izi zibaye kuko, mu kwezi kwa Werurwe, amato abiri yari atwaye abimukira barenga 180 yararohamye kubera umuhengeri, birangira harokotse abantu babiri bonyine.
Nubwo ibi byago biriho, abimukira baracyakora urwo rugendo, aho mu mwaka wa 2024 wonyine, abagera ku 60,000 bimukiye muri Yemeni, aho banyura berekeza muri Arabia Saudite.
Mu myaka icumi ishize, umushinga wa IOM witwa Missing Migrants Project wanditse ko abamaze gupfa n’ababuriwe irengero muri izi ngendo babarirwa muri 3,400, aho 1,400 muri bo bapfuye baguye mu mazi.
Yemeni ikomeje kwibasiwe n’intambara y’abenegihugu imaze imyaka irenga 10.
Umutwe wa Houthi uhabwa inkunga na Irani umaze gufata igice kinini cy’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Yemeni kuva mu 2014, ubwo wirukanaga ubutegetsi bwari bwaremewe n’amahanga i Sana’a, mu murwa mukuru w’iki gihugu.













