OIP-1.jpg

Abepiskopi Gatolika b’Abanyafurika barenga 250 bateraniye mu Rwanda mu nama ya SECAM

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika barenga 250 baturutse hirya no hino muri Afurika bahuriye i Kigali kuva kuri uyu wa 30 Nyakanga kuzageza ku wa 4 Kanama mu nteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Inama Nkuru z’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagaskari (SECAM).

Iyo nteko rusange iterana buri myaka itatu, ihuriza hamwe Abakaridinali, Abepiskopi, Abapadiri, Ababikira, abayobozi b’abalayiki ndetse n’intumwa z’urubyiruko kugira ngo baganire ku butumwa bwa Kiliziya ku mugabane wa Afurika. Inama y’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti: “Kristu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro.”

Padiri Rafael Simbine Junior, Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, yabwiye The New Times ko inama y’uyu mwaka izibanda ku gushaka amahoro n’ubwiyunge, ibintu bibiri byihutirwa cyane kuri Afurika muri iki gihe.

Yagize ati: “Afurika ni umuryango, ariko ni umuryango uri mu makimbirane. Intambara n’amacakubiri biri gusenya ubumwe n’ubufatanye.”

Yakomeje agira ati: “Nka Kiliziya, tugomba gutekereza ku buryo twahinduka abanyamahoro. Kristu yaje kuduha amahoro, atari ayo Isi itanga, ahubwo amahoro aba mu mutima.

Yongeyeho ko: “SECAM yashinzwe mu 1969 muri Uganda. Ubu tugarutse muri aka karere yatangiriyemo. Ni amateka, kandi dushaka gutangariza hano ko amahoro ashoboka kuri Afurika.”

Padiri Rafael Simbine Junior, Umunyamabanga Mukuru wa SECAM

Padiri Simbine yasobanuye ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama rusange nyuma yo gusubikwa ku nshuro yabanje kubera inzitizi z’imyiteguro. Yashimangiye ko iyi nama rusange yakirwa n’ibihugu bivuga Igiporutige, Igifaransa n’Icyongereza mu buryo busimburana.

Uyu munyamabanga mukuru wa SECAM yasobanuye ko intumwa ziturutse mu nama z’Abepiskopi 37 zose zo muri Afurika zitezwe muri iyo nama, ariko umubare w’intumwa z’ibihugu uzatandukana bitewe n’ingano y’inama y’igihugu. Urugero, inama nini ifite diyosezi zigera kuri 250 izohereza umwepiskopi uyiyoboye, undi mwepiskopi uhagarariye abandi, ndetse na padiri w’umunyamabanga mukuru.

Yongeyeho ati: “Iyi nama izabimburirwa n’igitambo cya Misa kizabera i Kigali ku itariki ya 31 Nyakanga, muri Paruwasi ya Regina Pacis I Remera, hanyuma isozwe n’indi Misa izabera i Kibeho ku itariki ya 3 Kanama, ahazwi nk’o kubutaka butagatifu. Tuzaragiza umugabane wacu mu maboko ya Bikira Mariya wa Kibeho. Ni umubyeyi wacu kandi azadusabira.”.

Iyi nteko rusange izatangaza icyerekezo kirambye cya SECAM guhera muri uyu mwaka kugeza mu 2050, kizibanda ku nsanganyamatsiko 12 z’ingenzi zirimo: kwamamaza Ivanjili, guteza imbere ubuyobozi mu miryango, uruhare rw’urubyiruko, kurengera ibidukikije, no gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ubutumwa bwa Kiliziya.

Intumwa zizerekana kandi igenamigambi rya SECAM ryo kuva mu 2025 kugeza mu 2028, ndetse zitangire n’umuhango wo gusimbuza abayobozi bariho muri iri huriro.

Padiri yavuze ko ibiganiro bizibanda ku inshingano za politiki, ibiganiro hagati y’amadini atandukanye, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ukuntu Kiliziya ishobora gushyigikira Abakristu baba mu mico itandukanye, harimo n’abari mu miryango y’abagabo bashyingiranwa n’abagore benshi.

Yongeyeho ko intego y’iyo nama atari ugutanga amabwiriza avuye hejuru gusa, ahubwo ari ugukorera hamwe nka Kiliziya ihuriweho.

“Turi aba Kiliziya imwe. Dusenga dusaba Roho Mutagatifu ngo atuyobore.”

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe,  yavuze ko kwakira iyi nteko rusange byerekana umuhate w’u Rwanda mu kwakira inama nini, kandi bitanga amahirwe yo kumenyekanisha igihugu, gusangiza abandi ubunararibonye, no gukomeza imikoranire na Kiliziya y’Afurika.

Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye neza iyi nama binyuze mu bufatanye buri hagati ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubufatanye mpuzamahanaga  ndetse n’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda.

Yongeyeho ati: “N’ubwo amateka y’u Rwanda yagiye atuma bamwe barubona nk’igihugu gifite amakimbirane, ubu igihugu cyunze ubumwe kandi gishishikajwe no kubaka amahoro n’ubwiyunge.”

Ihuriro ry’Inama Nkuru z’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagaskari (SECAM) ryashinzwe tariki 29 Nyakanga 1969, rishinzwe na Papa Paul VI, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Uganda, ari na cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyari gisuwe na Papa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads