Kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Ukwakira 2024, abanyeshuri 20 biga itangazamakuru muri kaminuza enye zo mu Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi itatu ku binyanye no gukora inkuru zujuje ihame ry’Uburinganire.
Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Programme ku nkunga ya Fojo Media Institute, yabereye mu Mujyi wa Musanze, yitabirwa n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Kaminuza y’u Rwanda (UR), Mount Kigali Univeristy (MKU) na East African University Rwanda (EAUR).
Mbonyishuti Jean D’Amour, impuguke mu Itangazamakuru n’Itumanaho akaba ariwe wahuguye aba banyeshuri avuga ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo ihame ry’uburinganire rirusheho kumvikanishwa.
Ati “Muri aya magugurwa-ngiro, twabafashije kumva neza uko inkuru zimakaza amahame y’uburinganire zikorwa, uko amagambo akoreshwa hirindwa kubogama no gukomeretsa uwabangamiwe n’uko ihame ry’uburinganire ritubahirijwe no gukora ubuvugizi binyuze mu nkuru bakora.”
Akomeza agira ati “Bize kandi ibijyanye n’ihame ry’uburinganire mu Rwanda, urugendo rwakozwe mu kuryubahiriza ndetse n’imbogamizi zigihari. Icyo twari tubitezeho ni uko bumva neza uko bakora inkuru zubahiriza amahame y’uburinganire bagakora ubuvugizi hagamijwe guhindura imyumvire.”
Bwana Mbonyinshuti avuga ko nyuma y’aya mahugurwa biteze ko aba banyeshuri bazakora ubuvugizi ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire haherewe aho biga ndetse bakanandika inkuru zubahirizwa ihame ry’uburinganire.
Ati “Ubumenyi bahawe bwiyongera ku bwo basanzwe bafite kandi nizeye ko bazabukoresha atari mu ishuri gusa ahubwo n’igihe bazaba barangije bazabukenera.”
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko hari icyo batahanye ugereranyije n’uko batekerezaga mbere yo kwitabira aya mahugurwa.
Nkurunziza Aimee Christine, umunyeshiri muri MKU yabwiye ICK News ko ibo yungutse azabisangiza abandi.

Yagize ati “Ikintu nkuye hano ni uko nasobanukiwe ‘gender’ icyo ari cyo, ndetse menya itandukaniro rya ‘gender’ na ‘sex’. Ubu rero icyo nkuye hano ngiye kwigisha bagenzi banjye ni ukureka gufata Ihame ry’uburinganire uko ritari. Ikindi tugiye gukora ni ugushyira imbaraga muri ‘Gender Club’ kugira ngo irusheho gukura ndetse no gukomera.”
Ibi abihuza na Ishimwe Yarakoze Seth Kefa wiga muri Kaminiza y’U Rwanda, Ishami rya Huye ugira ati “Icyo ntahanye ni ubumenyi bwo kwandika inkuru zubahiriza ihame ry’uburinganire.”

Ishimwe avuga ko nyuma yo guhugurwa agiye kugira kugira uruhare mu guhindura imyumvire igamije gushishikariza abakobwa kujya mu myanya y’ubuyobozi bukuru bw’abanyeshuri bahagarirariye abandi cyangwa indi myanya isanzwe kuko bigaragara ko bacyitinya.