OIP-1.jpg

Abakiristu bo muri Paruwasi Kinihira bujuje Kiliziya nshya y’icyitegererezo

Abakiristu bo muri Paruwasi Kinihira, Diyosezi ya Byumba mu Karere ka Rulindo, barishimira ko bujuje Kiliziya nshya yaturutse mu mbaraga zabo.

Nk’uko Padiri Patrice Ntirushwa, ukuriye Paruwasi ya Kinihira, yabibwiye ICK News, imirimo yo kubaka iyi kiliziya yatangiye mu 2022, nyuma y’uko iyari isanzwe bigaragaye ko yari nto ndetse idafite ubushobozi bwo kwakira abakiristu bose.

Yagize ati “Kiliziya twari dufite yari imaze imyaka hafi 98, kandi yakiraga abantu 600 gusa, mu gihe Paruwasi ifite abakiristu basaga ibihumbi 3,000, Ibyo rero byadusabaga gukora Misa zirenze ebyiri, none twashatse Kiliziya nini kugira ngo buri wese asengere mu bwisanzure.”

Padiri Ntirushwa yanashimye Diyosezi ndetse n’abakiristu bose bitanze.

Uko Kiliziya igaragara

 Ati “Ndashimira cyane abakiristu bitanze mu buryo butandukanye, haba abatanze amafaranga ndetse n’abandi batangaga ibitekerezo byabo kugira tuzamure iyi ngoro y’Imana. Ikindi, nkashimira Umwepiskopi wacu watubaye hafi muri iki gihe kuko twagiye tubona ubufasha buturutse kuri Diyosezi.”

Bamwe mu bakiristu bagize uruhare mu kubaka iyi Kiliziya bagaragaje imbamutima zabo, bahamya ko kugera kuri izi ntego bitari byoroshye.

Gato Yohani Bosco yagize ati “Dutangiye kubaka iyi Kiliziya byari bigoye kubyiyumvisha, ariko ubu irarangiye kandi imeze neza. Ni imwe mu nziza mu gihugu, izahesha isura nziza iki cyaro cyacu.”

Mukakarasi Euphraziya we yavuze ko mbere yo kubaka iyi Kiliziya abakiristu babaga ari benshi mu rusengero, ariko ubu “bazaba bafite ubwisanzure ndetse biyongere kuko aho basengera hasa neza kandi ari hagari.”

Paruwasi ya Kinihira ni imwe muri paruwasi 25 zigize Diyosezi Gatolika ya Byumba, ikaba yarashinzwe ari iya 18 itangira ari Centralle Kinihira. yubatse mu buryo bugeretse, aho igice cyo hejuru kigizwe n’aho guturira igitambo cy’Ukarisitiya, aho gushengerera, aho umusesaridoti yitegurira, umwanya wahariwe isakaramentu rya Batisimu ndetse n’umuryango w’abarwayi. Igice cyo hasi kigizwe n’ubwiherero bugezweho, ibyumba by’inama ndetse n’umwanya wa Parikingi wakira imodoka zisaga 50.

Izatahwa ku mugaragaro mu ntangiriro z’umwaka utaha, ikazuzura itwaye Miliyoni 700,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads