Kuva gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo yatangira mu 2019, abahinzi n’aborozi bamaze kubona ingurane ingana na miliyari 7.19 Frw, ibyakumiriye igihombo gikomeye bari kuzahura na cyo.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwi yombi raporo y’ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Mu ijambo rye, Dr Nsengiyumva yavuze ko iyi gahunda y’ubwishingizi yagiye ifasha abahinzi n’aborozi kwirinda igihombo gikabije bashoboraga guterwa n’ibiza n’indwara byibasira ibihingwa n’amatungo.
Ati: “Aya mafaranga yakabaye ari igihombo gikomeye iyo ibihingwa n’amatungo batabyinjizamo ubwishingizi.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yabwiye abagize Inteko ko arenga miliyari 7 Frw amaze gushumbushwa abahinzi n’abarozi guhera mu 2019
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, hishingiwe hegitari 37,033 zihinzweho ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo, umuceri, ibirayi, imyumbati, soya, urusenda n’imiteja.
Byongeye, hishingiwe inka 53,125 n’amatungo magufi 387,673, arimo ingurube 15,661 n’inkoko 372,012.
Kugira ngo abahinzi n’aborozi barusheho kubona ubwishingizi ku giciro kiboroheye, Guverinoma y’u Rwanda imaze gutanga inkunga ingana na miliyari 5.13 Frw mu gushyigikira iyi gahunda. Dr Nsengiyumva yemeje ko iyi nkunga yagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage bari basanzwe bahura n’ibihombo bikomeye.
Kugeza ubu, abantu 364,354 bamaze kwitabira gahunda y’ubwishingizi, barimo abahinzi 307,593 n’aborozi 56,761. Guverinoma ikomeje gushishikariza abandi bose kwitabira iyi gahunda kugira ngo barusheho kurinda umusaruro wabo.
Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko hariho uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, bugamije gutanga amakuru ku bahinzi hakiri kare kugira ngo bitegure guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Yasabye kandi ibigo by’ubwishingizi kwihutisha serivisi zo gushumbusha abahuye n’ibyago. Yagize ati: “Mu rwego rwo kwirinda ubukererwe mu bikorwa, turasaba ko serivisi yo gushumbusha yihutishwa igihe cyose bigaragaye ko ibihingwa cyangwa amatungo byahuye n’ibiza.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko kugeza ubu ishoramari ry’amabanki n’ibigo by’imari mu buhinzi n’ubworozi rikiri hasi, kuko riri ku gipimo cya 6%. Intego ya Guverinoma ni ukugira ngo rizamuke rikagera kuri 10% mu mwaka wa 2029, nk’uko biteganywa muri gahunda ya NST2.
Yasoje ashimangira ko kugira ngo abahinzi n’aborozi bagirirwe icyizere n’ibigo by’imari, bakwiye kwitabira gahunda y’ubwishingizi, kuko ari imwe mu nzira zo kwerekana ko bashoboye gucunga neza ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi.














