OIP-1.jpg

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Muvumba barataka igihombo batewe n’urubura rwo muri Kamena

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Muvumba mu Karere ka Nyagatare bibumbiye mu makoperative ya COPORORIMU na COPOROREKA bavuga ko bahangayikishijwe no kubona imbuto yo guhinga ndetse n’amafaranga yo kwishyura inguzanyo bafashe muri banki bitewe n’uko urubura rwangije umuceri wabo bikabatera igihombo kidasanzwe.

Bamwe muri aba bahinzi basobanura ko umusaruro bari biteze muri iki gishanga wagabanutse cyane kubera urubura rwaguye muri Kamena uyu mwaka rugahungurira umuceri hasi igihe wari ucyiri mu murima utarera neza.

Umuhinzi witwa Habimana avuga ko umusaruro we wagabanutse bityo bikaba bimuteye impungenge zo kubona amafaranga yo kongera guhingisha.

Yagize ati: “Twari twiteze umusaruro mwiza ariko urubura rwatwangirije umuceri kubera ko washiriye hasi.”

Yakomeje agira ati: “Ahantu nasaruraga ibiro magana inani (800 kg) ubu nahasaruye ibiro magana tanu (500kg). Ibi bizadusubiza inyuma cyane kuko amafaranga yo kongera guhingisha n’amadeni ya ma banki mfite ntabwo nzi aho nzayakura.”

Nyirabendantunguka Visensiya we ahamya ko ahantu yasaruraga imifuka icumi y’umuceri ubu yahasaruye ine. Ati: “Urubura rwaraduhombeje cyane.”

Kimwe na Habimana, Nyirababendantunguka avuga ko afite ikibazo cyo kubona amafaranga yo gushora ngo yongere ahinge.

Aba bahinzi bavuga ko basanzwe bafite ubwishingizi muri SONARWA, ari naho bahera basaba inzego bireba kubakorera ubuvugizi kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.

Umuyobozi wa COPORORIMU, Rutaboba Martin, ashimangira ko iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku musaruro w’umuceri muri uyu mwaka cyane ko habonetse kimwe cya Kabiri cy’umusaruro wajyaga usarurwa n’abari muri iyi koperative.

Ati: “Twajyaga dusarura toni 500 none ubu twasaruye toni 250 gusa.”

ifoto y’umuceri wangiritse

Akomeza amara izi mpungenge abahinzi ababwira ko bazabimenyesha SONARWA ibishingira kugira ngo ibagoboke.

Ati: “Nubwo bahuye nicyo kibazo ntituzacogora mu buhinzi kubera ko twizeye ko S0NARWA izagira icyo ifasha abo bahinzi bahuye n’ibiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemeza ko bwamenye iki kibazo kandi ko buzabakorera ubuvugizi ku nzego bireba.

Umuyobozi w’aka Karere Gasana Stephen ati: “Turabizi ko urubura rwangije umuceri ariko ikiza ni uko bafite ubwishingizi bakorana nabwo.”

Gasana Stephen, uyobora akarere ka Nyagatare

Yakomeje agira ati: “Tukimara kumenya iki kibazo, inzego zitandukanye zajyiyeyo, yaba ari mu bwinshingizi, abayobozi ba koperative, ndetse na MINAGRI kugira ngo bareba imiterere yicyo kibazo banagenzure ibyangijijwe nicyo cyiza.”

 Yongeyeho ati: “Turabakorera ubuvugizi muri SONARWA kuko nicyo ishinzwe.”

Hegitari 2000 nizo zangijwe n’urubura muri Hegitari zirenga 4000 zihingwaho umuceri mu gishanga cya Nyagatare nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Umwanditsi: Sylvie MUTONI

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads