OIP-1.jpg

Abahanzi babiri bafungiwe gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Abahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka Babo ndetse na Uwayezu Arielle ukoresha amazina ya Ariel Wayz mu muziki, bafunze bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Aya makuru yemejwe n‘umuvugize wa Polisi y’igihugu, ACP Boniface Rutikanga, ubwo yavuganaga na The Newtimes.

ACP Rutikanga yagize ati: “Yego barafunzwe.”

Amakuru avuga ko aba bahanzi batawe muri yombi nyuma y’uko bafashwe barengeje amasaha yo kuba mu kabari. Nyuma bapimwe ibiyobyabwenge, ibisubizo bigaragaza ko babikoresha.

Ubu bakaba bacumbikwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Ariel Wayz afatwa nk’umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu 2016 nyuma yo kurangiza amashuri ye ku ishuri rya Nyundo . Guhera icyo gihe, yashyize hanze EP (Extended Plays) ebyiri, arizo Love & Lust, yasohotse ku itariki ya 10 Ukuboza 2021, na Touch The Sky, yasohotse muri Nzeri 2022.

Ni mu gihe Babo, we amaze igihe kitari gito mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.  Uyu mukobwa yavutse ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umudage. Ubu akaba abarizwa muri 1K Entertainment, Rebel ya muzika ya DJ Pius.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads