OIP-1.jpg

Abafite ubumuga barashishikarizwa gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu

Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko kwiga amateka yaranze u Rwanda bibafasha kwiyubaka no kubona icyizere mu buzima bwa buri munsi.

Ibi byagarutsweho n’urubyiruko ruri mu ngando ziri kubera mu Karere ka Bugesera, ubwo rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata ndetse n’i Nyanza mu Rukari, ahabitswe amateka y’ubwami bw’u Rwanda.

Ndikumana Jean de Dieu, ufite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko gusubiza amaso ku mateka y’u Rwanda bimufasha kubona icyerekezo gishya.

Mbere yo kujya i Nyanza basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata

Yagize ati: “Gusura ahantu habumbatiye amateka y’u Rwanda ni iby’agaciro. Twumvise uko urubyiruko rwitangiye igihugu, cyane cyane Inkotanyi. Natwe rero tugomba gushyiramo imbaraga zacu mu kubaka u Rwanda.”

Yakomeje ashishikariza bagenzi be bafite ubumuga kudacika intege, ahubwo bagakoresha imbaraga bafite kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu no mu gusigasira amateka.

Ku ruhande rwe, Kabatesi Debora wo mu Karere ka Kayonza, yasabye abafite ubumuga kutaganzwa n’agahinda, kuko nabo bafite ubushobozi bwinshi.

Ati: “Aho twasuye hose twahigiye ko buri Munyarwanda afite ubushobozi budasanzwe. Hari ibyo umuntu ashobora abandi batabasha. Ni ngombwa rero kurwanira ishyaka ibyagezweho.”

Uru rubyiruko rwasuye i Nyanza mu Rukari

Seour Christine Uwibambe, ushinzwe kwita ku bana bafite ubumuga mu karere ka Bugesera, yavuze ko kumenya amateka bifasha uru rubyiruko gukunda igihugu cyabo.

Ibi kandi byanagarutsweho na Niyonkuru Emile ukora mu ishami ry’ubuzima muri NUDOR mu mushinga wo kongerera ubushobozi abana n’urubyiruko bafite ubumuga, kuko bizabafasha kumenya uko batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Izi ngando zateguwe kubufatanye na NUDOR ku nkunga ya Foundation Liliane, ziri kubera mu Rwanda mu ntara zose , zitabiriwe n’urubyiruko 183 barimo 36 bo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera .

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads