OIP-1.jpg

ICK na Unity Club Intwararumuri mu rugendo rwo gushyigikira amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu mashuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, Ubuyobozi bwa Club y’Umubwe n’Ubudaheranwa mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryahuguye abarimu n’abanyeshuri bahagarariye izi club muri amwe mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Muhanga ku buryo bwo kurushaho kunoza ibikorwa byazo.

Aya mahahurwa yateguwe ku bufatanye hagati ya ICK na Unity Club intwararumuri, yari agamije kongerera ubumenyi abahagarariye ibi bigo by’amashuri ku mikorere ya y’amatsinda, by’umwihariko uburyo bwo gutegura raporo mu gihe hari ibikorwa bakoze ndetse n’uburyo bwo gutegura ikiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’

Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abahagarariye amashuri arimo G.S Gitarama, Saint Joseph Kabgayi, G.S St. Marie Reine na SFI Muhanga.

Mugema Eric, Umuyobozi w’itsinda ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri ICK, avuga ko impamvu nyamukuru bateguye aya mahururwa ari ukurushaho guha imbaraga amatsinda yo mu mashuri yisumbuye kugira ngo ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bishinge imizi mu banyeshuri.

Yagize ati “Nk’itsinda ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri ICK, twasanze ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye gutangirira mu bana b’injijuke, basobanutse, bashobora kwandika, babasha gusoma amateka, bagasesengura; hanyuma ubwo bumwe bw’Abanyarwanda bakabwumva kimwe.”

Mugema yongeyeho ko kandi nyuma yo guhugura aba bahagarariye amashuri bazanafata umwanya bakajya gufungura amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu bigo by’amashuri bitazifite.

Ati “Nyuma yaya mahugurwa, tuzamanuka tujye gushinga ama club y’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda aho atari.”

Mugema avuga ko ibi ari ingenzi mu kubaka igihugu cyiza kuko asobanura ko kuva cyera na kare ubumwe bw’abanyarwanda bwahozeho mbere y’uko bukomwa mu nkorakora n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Agaruka ku cyo biteze muri aya mahugurwa, Mugema yagize ati “Ati nyuma yuko abo tumaze guhugura bamaze gucengerwa n’amasomo neza, barajya gusangiza ibigo bahagarariye ibyiza bakuyemo bityo ubu butumwa bugere ku bantu benshi cyane.”

Mugema Eric, Umuyobozi wa Club y’ubumwe n’ubudaheranwa muri ICK

Bamwe mu bahuguwe babwiye ICK News ibyo bungukiye muri aya mahugurwa n’uburyo bizabafasha mu kunoza ibikorwa by’amatsinda yabo.

Nishimwe Claudette, umurezi mu Rwunge rw’amashuri rwa Gitarama avuga ko atashye azi uburyo bwo gutegura raporo mu gihe hari igikorwa bateguye, uburyo bazajya bategura ikiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ndetse n’uburyo bwo gutegura ibikorwa by’itsinda.

Nishimwe kandi akomeza avuga uburyo ibikorwa by’amatsinda yo mu kigo cye bitari bifite imbaraga bitewe no kutabona amahurwa ahagije. Kuri we asanga aya ari amahirwe bagize kugirango barusheho gukomeza amatsinda yo mu bigo by’amashuri yisumbuye.

Ati: “Akenshi ama club yo mu bigo ntakora cyane kubera ko abarezi babafasha baba badafite ubumenyi buhagije, ariko iyo hateguwe amahugurwa nkaya biradufasha, tukabona ibyo duha abana baba bayarimo.”

Ishimwe Nabilla, umunyeshuri uhagarariye itsinda ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu ishuri rya SFI Muhanga nawe ahamya ko hari byinshi yungukiye muri aya mahugurwa ndetse n’icyo agiye gufasha bagenzi be.

Ati “Izi nyigisho duhawe zigiye kudufasha natwe guhugura abo twasize mu kigo, cyane ko twese tutari dufite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.”

Ishimwe Nabilla, Umunyeshuri

Aya mahugurwa abaye nyuma y’ukwezi habaye Ihuriro rya 17 ry’Umuryango ‘Unity Club Intwararumuri’ ari nawo aya matsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa ashamikiyeho.

Iri huriro ryafatiwemo ibyemezo birimo no kuvugurura imikorere y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaharanwa ku nzego zose, rikaba urubuga rw’ibiganiro bihoraho bigamije gusesengura ibibangamiye ubumwe n’ubudaherenwa.

Ibi kandi bikajyana no gukomeza umurage w’ubudaheranwa no gufata inshingano zo kubaka igihugu mu cyerekezo cy’u Rwanda rwifuzwa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads