Abayobozi n’abakozi b’ishuri Nderabarezi rya Byumba ‘TTC de la Salle Byumba’ barasaba ko igikoni cy’iri shuri kivugururwa kuko kimaze gusaza cyane.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bagaragaza impungenge n’iki gikoni.
Umwe mu bakozi b’iri shuri utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko mu gihe cy’imvura iki gikoni kiva cyane kandi ko isaha n’isaha gishobora kugwa.
Ati « Iyo imvura iguye, turavirwa tugashaka uko dupfundikira ibiryo. Uretse ibyo kandi imyotsi ntibona uko isohoka ku buryo dushobora kuzarwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.”
Furere Jean Paul Niyonshuti uyobora iri shuri avuga ko basabye kenshi ko bakunganirwa mu kuvugurura iki gikoni, gusa ko na n’ubu nta gisubizo bigeze babona.
Ati « Birabangamye cyane kuko ntibituma umwana abona amafunguro afite ubuziranenge bwizewe. Isuku yacyo iragoranye kandi isaba guhozaho.»
Furere Niyonshuti ashima ko bubakiwe inyubako z’amashuri agezweho ariko agasaba ko leta n’abaterankunga bafasha iri shuri kubona igikoni kijyanye n’igihe.
Ati « Dufite inyubako zigezweho n’abana barasa neza, ariko ubushobozi bwacu ntibwabasha kubaka iki gikoni, birasaba imbaraga za leta n’izabaterankunga. »
Ubwo yasuraga iri shuri tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Depite Bitunguramye Diogène yagaragarijwe iki kibazo ndetse nawe avuga ko hari igikwiye gukorwa.
Ati «Igikoni gishaje cyo mu 1953 kitigeze gisanwa, ni ikibazo. »
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko bagiye gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’Uburezi kugira ngo iki gikoni cyubakwe.
Ati « Nk’Akarere tugiye gukora ubuvugizi muri Ministeri y’Uburezi bityo iki gikoni cyubakwe kuko kirashaje mu buryo bugaragarira amaso rwose. ».
Iki gikoni kigisakaje amategura yo mu 1953, ndetse kikaba cyaratanze Ishuri rya de la Salle kubaho, ivugwa ko cyakoreshwaga n’umufurere wari utuye mu gace TTC de la Salle yubatsemo mbere y’uko hubakwa ibyumba by’amashuri.
Nyuma y’1960, ubwo iri shuri ryatangiraga, iki gikoni nicyo cyakomeje gukoreshwa kugeza ubu.