OIP-1.jpg

Abiga Itangazamakuru bongerewe ubumenyi ku Kinyarwanda n’Imbuga Nkoranyambaga

Abanyeshuri 40 bo muri kaminuza enye zigisha itangazamakuru mu Rwanda barangije amahugurwa y’iminsi itatu ku mategeko yemewe y’imyandikire y’Ikinyarwanda mu kwandika inkuru ndetse banongererwa ubumenyi ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Programme (RMP), hagamijwe kongerera ubumenyi abanyeshuri biga itangazamakuru mu Rwanda, ku ngingo zitandukanye yabereye mu Karere ka Musanze kuva ku wa 11 kugera ku wa 13 Ugushyingo 2024.

Abanyeshuri bitabiriye amahugurwa bari baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye(UR), East African University (EAUR), Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Mount Kigali University Rwanda (MKUR).

Nk’uko bitangazwa na Mahoro Claudine, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Media Programme, aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi aba banyeshuri hashingiwe ku byo bakeneye kongererwamo ubumenyi.

Ati “Twakoranye n’abahugura aba banyeshuri mu mashuri yabo, tureba ibyo bakeneye kongererwamo ubumenyi tubiteguraho.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amahugurwa, bagaragaje ko hari icyo yabongereye ku bumenyi bari bafite, kandi ko bizabafasha mu gukora itangazamakuru kinyamwuga.

Itangishaka Emmanuel wiga muri EAUR ni umwe mu baguwe ku myakandikire y’Ikinyarwanda. Avuga ko yasobanukiwe amagambo akwiye gukoreshwa mu nkuru batangaza.

Ati “Ibyo twize ni byinshi kandi ni ingenzi mu mwuga w’itangazamakuru. Ubu twasobanukiwe amagambo dukwiye gukoresha mu nkuru dutangaza kandi twungutse n’uburyo bwiza bw’imyandikire y’Ikinyarwanda.”

Uwitwa Ihimbazwe Happiness wiga muri ICK akaba ari mu bahuguwe ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga avuga ko yize uburyo umuntu yatangazamo inkuru akoresheje imbuga nkoranyambaga aho kuzikoresha yinezeza gusa.

Ati “Abantu benshi bamenyere gukoresha imbuga nkoranyabaga binezeza gusa, ariko siko bimeze kuko twasobanukiwe uburyo twazibyaza umusaruro dukora itangazamakuru kinyamwuga.”

Yakomeje avuga ko bibaye byiza abarimu bazajya baha umwanya abanyeshuri, bagashyira mu bikorwa ibyo biga kuruta kubyigishwa mu magambo gusa, kuko aribyo bizabafasha mu kubagira abanyamwuga.

Maniraguha Ferdinand, wahuguye abanyeshuri ku myandikire y’Ikinyarwanda avuga ko abanyeshuri bafite inyota yo kumenya imikorere y’itangazamakuru kuko ahanini mu mashuri yigisha itangazamakuru hakirimo icyuho gishingiye ku kuba bibanda ku kwigisha ibyo gukora mu magambo kuruta kubishyira mu bikorwa.

Ati “Kaminuza zigomba gushyira imbaraga mu kwigisha uburyo buhamye bw’imyandikire y’inkuru cyangwa izindi nyandiko zose umunyamakuru akenera ngo ashyire amakuru ye hanze atunganyije, bakabishyira mu bikorwa kuruta kubyigisha mu nyandiko gusa.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’imyandikire y’Ikinyarwanda ari rusange ku barangiza kwiga muri iki gihe kandi ko baba bumva ari ibisanzwe.

Yagize ati “Hakenewe ubukangurambaga bwo kumvisha abanyamakuru ko kwandika nabi Ikinyarwanda ari bibi nk’uko bumva bameze iyo banditse nabi indimi z’amahanga.”

Umushinga ‘Rwanda Media Program’ ufite intego yo gukomeza guteza imbere itangazamakuru hanaherewe mu mashuri ategura abanyamakuru. Ni umushinga biteganyijwe ko uzarangira muri 2026.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads