Hashize igihe abaturage mu tugari twa Mpushi na Kavumu mu Murenge wa Musambira bavuga ko bahawe amapoto y’umuriro mu duce batuyemo babwirwa ko bazahabwa umuriro ariko amezi abaye atanu amaso yaraheze mu kirere.
Bavuga ko muri Gicurasi ari bwo ayo mapoto yashyizwemo n’ikigo cyitwa Eric Power, maze bizezwa ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba baracaniwe ariko na n’ubu barahebye.

Abaganiriye na ICK News bagaragaza impungenge bahura nazo zo kuba ahantu hatari umuriro.
Uwitonze Etienne avuga ko bari bijejwe ibitangaza ariko icyizere cyaraje amasinde.
Agira ati ”Bari batwijeje ko tuzajya gutora twese dufite umuriro ducana, yewe hari n’abagurishije amatungo yabo bashyira insinga n’amatara mu nzu bategereje gucana, ariko twarategereje twarahebye.”
Uwitwa Mugenzi Michel na we avuga ko bakibona amapoto ashingwa mu mirima yabo, bahise bumva ko bagiye kuruhuka gucana ibishirira n’udutoroshi tutabona bakinjira mu iterambere igihugu kimirije imbere, ariko icyizere kikaba kiri kuyoyoka.
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko bwabibuka bukabafasha kubona umuriro cyane ko intambwe ya mbere yo gushinga amapoto yari yatewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Sylvere Nahayo avuga ko koko utu tugari dukeneye umuriro ariko by’umwihariko Mpushi, akagari katigeze kageramo umuriro.
Yavuze ko akarere karimo kuvugana n’ikigo kigomba kubagezaho uwo muriro kugira ngo ugereyo kandi barimo kureba uburyo byakwihuta.
Umuyobozi w’akarere yagize ati ”Turacyakomeje gukorana na Kompani mu buryo bwihuse kugira ngo tubagezeho umuriro kuko intambwe yatewe ntiyasubira inyuma. Biraza kwihutishwa umuriro ugereyo abaturage bacane uko bikwiye.”
Ibarura rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda ryakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2022 rigaragaza ko mu Karere ka Kamonyi, isoko nyamukuru y’ingufu zo kumurika ari amashanyarazi ku kigero cya 61.0%, mu gihe ku rwego rw’Imirenge, imibare igaragaza ko imiryango ikoresha amashanyarazi mu buryo bwo gucana, Umurenge wa Runda ari wo uri ku isonga ku kigero cya 76.9% ugakurikirwa na Gacurabwenge ifite 63.8%.
Imirenge ya Mugina, Nyamiyaga na Ngamba niyo ikoresha umuriro w’amashanyarazi ku kigero gito kuko iza munsi ya 40%.
Umurenge wa Musambira ubarizwamo utugari twa Mpushi na Kavumu wo ukoresha amashanyarazi mu gucana ku kigero cya 48.4%.
