OIP-1.jpg

ICK: Abanyeshuri beretswe amahirwe ari mu kwiga amasomo ya CPA na CAT

Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 19 Ukwakira 2024, abanyeshuri biga icungamutungo n’ibaruramari mu ishuri rikuru gatorika rya Kabgayi, ICK bakanguriwe kwiga amasobomo y’igihe gito azwi nka CPA na CAT kugirango barusheko gutyaza ubumenyi bafite bityo bazabashe kuvamo abanyamwuga bakenewe ku isoko ry’umurimo.

Ibi babikanguriwe n’ikigo cya Leta kigenzura umwuga w’ibaruramari mu Rwanda,ICPAR, mu nama bagiranye n’aba banyeshuri ndetse n’abarimu babo yabereye muri ICK.

Bwana Nsanzamahoro Olivier, ushinzwe ibizamini muri ICPAR avugako ko baje mu ishuri rikuru gaturika rya Kabgayi, muri gahunda iki kigo gifite yo kuzenguruka amashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda byigisha icungamutungo n’icungamari mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa ibyiza byo kwiga amasomo azatuma boroherwa no kubona akazi kajyanye n’icungamutungo cyangwa icungamari kandi bakagakora bya kinyamwuga.

Bwana Nsanzamahoro Olivier, Ushinzwe Ibizamini muri ICPAR

Ku bijyanye n’uburyo abanyeshuri babonamo aya masomo, Bwana Nsanzamahoro yavuze ko bakorana n’amashuri makuru na za kaminuza ndetse asobanura n’igishingirwaho ngo  bakorane. Ati: “amashuri makuru n’akaminuza nibyo bigaragaza ubushake bwo gutangiza aya masomo, ubwo bigatanga ubusabe muri ICPAR, hanyuma tukabaha uburenganzira bwo kuyigisha, ndetse tukabaha ubujyanama bwuko bazayigisha n’abarimu bazakoresha. Yongeyeho ko ICPAR yo idatanga amasomo ahubwo itanga ibizamini ku banyeshuri baba barize aya masomo.

ICPAR yaje gusobanurira abanyeshuri iby’aya masomo, mu gihe ICK yatanze ubusabe muri iki cyigo kugirango ibe yakwemererwa kuyigisha.

Umuyobozi w’ishami ry’igisha icungamutungo n’ibaruramari muri ICK, Dr. Marie Paul Dusingize yatangarije ICK News, icyo iri shuri rizungukira mu gutanga amasomo ya CPA na CAT, mugihe bazaba bahawe uburenganzira bwo kuyigisha ndetse nicyo bizafasha abanyeshuri baryo. Ati: “Ibyo bizatuma ishuri ryacu rigira imbaraga zo kongerera ubushobozi abanyeshuri bityo bizatume n’abatugana biyongera kuko aya masomo akenewe n’abenshi”. yongeyeho ko kandi kuba iri shuri ryari ridafite iyi gahunda y’amasomo byari icyuho kuko abarangizaga icungamutungo n’ibaruramari bajyaga gushaka aho bayigira.

Dr. Dusingize ntiyahamije igihe bazemererwa kuba batangira gutanga aya masomo ariko avuga ko impande zombi zifite ubushake, bityo yizeye ko bazemerwa bidatinze. Yamaze impungenge abibwira ko aya masomo ahenze, ababwira ko amafaranga  atari menshi ugereranyije n’akamaro kayo. Ati: “ni amasomo atanga amahirwe menshi yo kubona akazi”.

Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko bishimiye kuba basuwe na ICPAR kuko byatumye basobanukirwa byinshi ku masomo ya CPA na CAT.

Uwitwa Nyinawumuntu Regine avuga icyo yungutse ndetse nicyo bivuze kuri we kuba  aya masomo azajya atangirwa muri ICK “Ntabwo narinsobanukiwe cyane ibyaya  masomo ariko ubu menye neza akamaro ko kwiga CPA, nicyo byazamarira kandi menye ko agiye kujya atangirwa muri ICK rero ni inyungu kuri twe”.

Naho uwitwa Ndayisaba Eric, we avuga ko yamenye ko aya masomo atagarukira ku rwego rwo mu Rwanda gusa ahubwo ko ari ku rwego mpuzamahanga bityo bikaba byamuteye inyota yo kuyiga. Nawe kandi avuga ko kuba aya masomo azajya atangirwa muri ICK ari ibintu byamushimishije cyane kuko bizatuma bitamugora kuyiga.

Ndayisaba Eric, Umunyeshuri wa ICK mu Ishami ry’Ibaruramari mu mwaka wa 3

Kwiga amasomo ya CPA ndetse na CAT bisaba umunyeshuri ku byishyurira, gusa hari uburyo butandukanye leta yashyizeho bushobora guha amahirwe abanyeshuri bakaba bakiga aya masomo. Muri ubwo buryo harimo ubwo kwishyurira abanyeshuri babahanga, ndetse n’uburyo umunyeshuri yakigira ku nguzanyo akazishyura aragije amasomo. Uretse ibyo kandi hari n’umufatanyabikorwa w’ishyurira bamwe mu banyeshuri.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads