None ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024, Ishuri rya Cité Nazareth de Mbare ryo muri Diyosezi ya Kabgayi ryahimbaje Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe.
Ni mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Celestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Anastase Mutabazi wabaye Umwepiskopi wa Kabgayi hagati ya 1996-2004, akaba ari nawe wagize uruhare mu bikorwa byo kubaka Cité Nazareth Mbare, na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Bwana Gilbert Mugabo.
Muri iki gitambo cya Misa, hasomewe ubutumwa bwa Papa Fransisiko wifitanyije na Diyosezi ya Kabgayi muri iyi Yubile cyane ko ishuri Cité Nazareth Mbare ryavutse ku cyifuzo cya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wasuye u Rwanda akanasomera Misa aha hantu.
Ubutumwa bwa Papa Fransisiko bwagiraga buti “Kuri uyu munsi, Nyirubutungane Papa Fransisiko yifatanyije na Diyosezi ya Kabgayi mu bitekerezo no mu isengesho. Yifatanyije kandi namwe mu byishimo byo guhimbaza imyaka 25 Cité Nazareth de Mbare imaze ishizwe. Arashimira cyane abarezi b’iki kigo, cyane umuyobozi w’uru rugo, Mama Drocella Musabyemariya n’Umuryango w’Ababikira b’Abizeramariya uburyo bitanga, bigatuma buri mwana yumva akunzwe n’Imana.”
Bukomeza bugira buti “Bana dukunda Nyirubutungabe Papa, arabashishikariza guhora mushyize ukwizera kwanyu mu Mana ibakunda bitagira umupaka kandi wabitangiye ku musaraba wa Yezu Kristu. Arabashishikariza gushyira amizero yanyu muri Kristu no kubaho mu kwizera mufitiye Ivanjili no kwakira ingabire yo kubabarira ndetse no kubabarirwa cyane cyane mukababarira bagenzi banyu mubana, abakomeretse, ababakomerekejwe ndetse n’abababaye, abaragije Umubyeyi Bikira Mariya abinyujije ku masengesho ya Mutagatifu Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II.”
Papa Fransisiko yasoje ubutumwa bwe abaha umugisha.
Antoni Kardinali Kambanda wari wagarutse aho yaherewe Isakaramentu ry’Ubusaserodoti yavuze ko Cite Nazareth Mbare ari impano ikomeye Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yageneye u Rwanda cyane ko hakorerwa ubutumwa bw’ingenzi muri Kiliziya.
Ati “Twaje kwizihiza iyi myaka 25 kuko uburezi bufasha umwana mbere na mbere kumenya Imana. Nk’abana twakira hano, baba barahuye n’ubuzima butoroshye, baba bataragize amahirwe yo gukurira mu muryango ariko n’abandi ku buryo buzuzanya mu burezi butangirwa hano. Iyo mu butumwa bwacu dufashije uwo mwana kumenya ko Imana ari umubyeyi umukunda bituma agira icyizere, bimuremamo ukwizera ku buryo atekereza neza n’impano afite agashobora kuzikoresha neza.”
Ibi Kardinali Kambanda yabihuje n’umurongo w’Uburezi Gatolika ushingiye ku gutega amatwi abana hagamijwe kugendera hamwe, kumva impano abana bifitemo no kumenya ibibahangayikisha kugira ngo bashobore gukura neza.
Cité Nazareth: Umurage wa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ku Banyarwanda

Ubutumwa bwa Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi bwibanze ku mateka akomeye Ishuri Cité Nazareth Mbare rifitanye na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II.
Musenyeri Balthazar yavuze ko ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yasuraga u Rwanda mu 1992, ahubatse iri shuri ariho hahimbarijwe Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiwemo Isakaramentu ry’Ubusaserdoti tariki ya 8 Nzeri 1990.
Muri icyo gitambo cya Misa, Abanyarwanda 25 barimo Antoni Kardinali Kambanda na Musenyeri Visenti Harolimana n’abandi 6 bo muri Diyosezi ya Goma bahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti Papa Yohani Pawulo wa II.
Musenyeri Balthazar yakomeje agira ati “Amateka meza uru rugo rufitanye na Mutagarifu Papa Yohani Pawulo wa II yarakomeje. Uyu Mutagatifu ni we uru rugo rukomokaho, niwe warwifuje kandi aranarwubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ahantu bita ku bana b’impfubyi n’abatishoboye, bakahahererwa uburere n’uburezi buhamye mu rukundo rwa kibyeyi.”
Kubera impfubyi nyinshi zari ziri mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka wa 1997 nibwo Papa Yohani Pawulo wa II yatangije umushinga wo kubaka iri shuri, awushinga urwego rwe rwari rushizwe kwita ku muryango kugira ngo barebe ko “izo mpfubyi n’abo bana baturuka mu miryango itishoboye bazahakirirwa bakabona icyo amateka yabambuye.”
Tariki ya 1 Gicurasi 1997 nibwo ibuye ryifatizo ryashyizeho na Kardinali Alfonso López Trujillo wari ukuriye urwo rwego nuko muri 1999 urugo rutangira kwakira abana hahita hanatangira n’ishuri abo bana bagombaga kurererwamo.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko ari ibyo gushimira Imana. Ati “Bavandimwe, tuje gushimira Imana rero, iyo Mana itagira uko isa, Imana yaduhaye Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wahaye abana b’Abanyarwanda bari barangizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi akabaha amahirwe yo kurererwa muri uru rugo. Uru rugo rwabaye igihozo ku bana benshi, rwabasubije ubuzima n’agaciro, rwarabonkeje, rwarabubatse, rwarabarezi kandi rukomeje gusubiza ingobyi imugongo ndetse umugongo wabaye mugari.”
Ibi byanagarutsweho na Bwana Gilbert Mugabo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage uvuga ko iri shuri ryeze imbuto nziza mu myaka 25 rimaze rishinzwe.
Ati “Dushimire Imana ku mbuto nziza zigaragara iri shuri ryeze muri iyi myaka 25 rimaze rishizwe kandi turashimira cyane uwagize igitekerezo cyo kurishinga Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Uru rugo rwashizwe ari ikigo none rwahindutse urubuga rw’amahirwe ku bana benshi, aho baherewe uburere n’izindi nyigisho nziza.”
Bwana Mugabo akomeza avuga ko mu myaka iri shuri rimaze ryatanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’uburezi ndetse n’imibereho myiza gusa avuga ko ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa icyerekezo cy’iri shuri mu myaka myinshi iri imbere.
Kuri ubu, Cité Nazareth Mbare irererwamo abana 795 harimo 720 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye na 75 bari mu mashuri y’incuke. Aba bose biga bacumbikiwe kuko Ikigo cyabyemerewe na Leta.

Amafoto: Kinyamateka













