OIP-1.jpg

REB yahagurukiye gufasha abakuze kwiga gusoma no kwandika

Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rurasoza ubukangurambaga bw’iminsi ine ku gushishikariza abaturage batazi gusoma no kwandika kugana amasomero kugira ngo bafashwe kubyiga.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki ya 23 Nzeri 2024, bwatangiriye mu turere dutandatu aritwo; Nyagatare, Gatsibo, Gisagara, Rubavu, Gicumbi na Kirehe.

REB itangaza ko impamvu nyamukuru yo guhera muri utu turere ari uko twagaragayemo umubare munini w’abantu bari hejuru y’imyaka 15 batazi gusoma, kwandika no kubara.

Ibi ngo byagaragajwe n’Ibarura rusange rw’abaturage n’imiturire ryabaye muri 2022 aho Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abantu bakuru batazi gusoma, kwandika  no kubara bagera ku bihumbi 87,359, ikurikirwa na Gatsibo ifite ibihumbi 80,290, Gisagara iza ku mwanya wa gatatu n’abaturage ibihumbi 70,743, Rubavu  ku mwanya wa kane n’ibihumbi 70,622, Gicumbi ku mwanya wa 5 n’aabaturage ibihumbi 67,907 mu gihe Akarere ka Kirehe kari ku mwanya wa gatandatu n’abaturage ibihumbi 67,680 batazi gusoma, kubara no kwandika.

Nk’uko Umukozi ushinzwe Uburezi bw’Abantu bakuru muri REB, Bwana Habasa Ange Felix yabitangarije ICK News, iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye REB itegura ubu bukangurambaga cyane ko uru rwego rufite no mu nshingano guteza imbere uburezi bw’abantu bakuru.

Bwana Habasa Ange Felix

Bwana Habasa Ange Felix, avuga ko imwe mu ntego za REB ari ugukomeza gufasha abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara kubyiga binyuze mu gutanga amahugurwa abigisha no kugeza integanyanyigisho n’imfashanyigisho zifite ireme ku masomero ari hirya no hino mu gihugu kugira ngo zifashishwe mu kwigisha aba baturage.

Akomeza avuga ko ibi bizafasha aba baturage kongera ubumenyi, ubushobozi n’ubukesha muri byose cyane ko n’Icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 gishyira Uburezi mu nkingi eshanu cyubakiyeho.

Bwana Habasa akomeza agira ati “REB izakomeza kwita ku burezi bw’ababantu bakuru ibaha ibitabo byo gusoma, kwandika no kubara, ikurikirana imiterere n’imikorere by’Uburezi bw’abantu bakuru no guhugura abigisha uko ingengo y’imari izagenda iboneka.”

Yongeraho ko izi ngamba zitanga ikizere ko NST2 izarangira umubare munini w’Abanyarwanda bazi gusoma, kwandika no kubara.

Kuri ubu, imibare igaragaza ko 83.3% by’abatuye isi aribo bazi gusoma no kwandika, aho abagabo bari hagati y’imyaka 15 kuzamura bazi gusoma no kwandika bangana na 90% mu gihe abagore ari 82,7%.

Mu bihugu bifite abaturage bake bajijutse muri Afurika, ku isonga haza Tchad ifite 22,3%; Guinea ifite 32% na Sudani y’Epfo ifite 34,5%.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, imibare yo mu 2021 igaragaza ko ikigereranyo cy’abazi gusoma no kwandika mu Burundi cyari 74,71 %; Tanzania ari 81,8 %, Uganda ari 79% mu gihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ari 88, 8%.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire by’Abanyarwanda ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu 2022, byagaragazaga ko abangana na 2,954, 770 mu barenga miliyoni 8 bafite imyaka iri hejuru ya 15, batigeze bakandagira mu ishuri. Aba bangana na 22,3%.

Ibi bipimo bigaragaza ko mu bice by’imijyi abatarageze mu ishuri ari bake ku gipimo cya 18% ugereranyije na 24% yo mu byaro.

Ahanini kubera ihezwa ryakunze gukorerwa abagore mu myaka yo hambere, umubare w’abagore batageze mu ishuri niwo uri ku gipimo cyo hejuru kuko ari 23% mu gihe abagabo ari 21 %.

Muri rusange Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu bari muri icyo cyiciro ni 79% kuko barenga miliyoni 6,5.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads