Muri iyi minsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igikorwa cyo guca ubucuruzi bukorerwa muri za kontineri mu rwego rwo gukumira akajagari no kwirinda ko ubwinshi bwazo bwabangamira urujya n’uruza mu nkengero z’umuhanda.
Uduce turebwa n’iki cyemezo by’umwihariko ni Ruyenzi, Bishenyi na Gihara duherereye mu Murenge wa Runda.
Ni icyemezo kitakiriwe neza na bamwe mu bakoreraga ubucuruzi buciriritse muri izi kontineri kuko bavuga ko ubushobozi bwabo budahagije ngo bajye gukodesha indi miryango nk’uko babisabwa b’ubuyobozi bw’Akarere.
Utifuje ko amazina ye atangazwa wacururizaga ku Ruyenzi yagize ati “Ubu bantegetse gukura ubucuruzi nari maze imyaka ibiri nkorera hano ku Ruyenzi. Kontineri zacu bazirukanye kandi rwose ubushobozi bwo kwigondera umuryango hano ni bwinshi pe.”
Aba bacuruzi basaba ko bahabwa ahandi ho gucururiza kuko ubushobozi bwo gukodesha imiryango batabasha kububona bihutiyeho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwo buvuga ko intego ari uguca akajagari kuko abakorera muri kontineri bazishyiraho batabisabiye uburenganzira ku buryo bamwe bazishyira ahantu habangamiye urujya n’uruza.
Ibi bigarukwaho n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Uzziel Niyongira uvuga ari umwanzuro wafashwe n’akarere mu rwego rwo kugendana n’isuku Isanteri ya Ruyenzi ikomeje kwaguka.

Ati “Umujyi wa Ruyenzi uragenda ukura, kandi uko ukura abantu bashyiramo inyubako nini zigezweho, hanyuma abandi bo bagashaka kuzanamo ako kajagari k’udukontineri n’udukiosque twinshi kandi uko umujyi ukura niko aho gukorera haboneka. None rero abo bantu bafite kontineri nibavugane na ba nyir’amazu babone aho gukorera kuko aho gukorera hatangiye kuboneka.”
Ku bacuruzi bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo gukodesha imiryango mu nyubako zigezweho, Bwana Niyongira avuga ko bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha.
Ati “Nibabona babuze aho gukorera, turahari kandi nicyo dushinzwe tuzajya inama turebe aho bakorera. Twajya inama na ba nyir’amazu uburyo bwo kuyakodesha bukoroha, aho kugira ngo buri wese agende asudirize kontineri aze arambike ku muhanda. Nibaze batwegere dufatanye gushaka igisubizo kirambye aho gutondeka kontineri ku muhanda.”
Runda ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, ukaba ariwo ubarizwamo uduce tw’ubucuruzi twa Ruyenzi, Gihara na Bishenyi. Hifashishijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi, biteganijwe ko akarere ka Kamonyi kazagira umujyi uzaturuka mu Murenge wa Runda ukagera mu Murenge wa Gacurabwenge.