ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO).
Perezida Kagame yakiriye aba banyeshuri mu rwego rwo kubashimira kubwo guhesha ishema u Rwanda.
Kuva tariki 10 kugeza 20 Kamena 2024 nibwo itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO).
Ni amarushanwa yabereye mu gihugu cya Afurika Yepfo abera muri Kaminuza yitwa Witwatersrand, Iherereye mu mujyi wa Johannesburg.
Muri aya marushanwa Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga kuko umudari wa mbere [Zahabu] muri PIAMO 2024 watwawe na Denys Prince Tuyisenge, umwe mu banyeshuri batandatu bari bitabiriye aya marushanwa.
Si ibyo gusa kandi kuko banatsindiye n’indi midari irimo iya Feza, imidari itatu y’Umuringa, aho imyinshi yabonetse mu irushanwa rya PAMO mu cyiciro cy’abakobwa.
Mbere y’uko aba banyeshuri bitabira aya marushanwa, batojwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ubumenyi mu mibare (AIMS).
Ni abanyeshuri batoranywa mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuze mu bufatanye bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS Rwanda, Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa bagatoranywa mu barenga ibihumbi 40, bakazavamo abagera kuri 23 ari na bo bahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Aya marushanwa akaba yarahuje abanyeshuri bo mu bihugu 27 bya Afurika aho bahatana mu rwego rwo kwerekana impano zabo mu mibare.
Amarushanwa y’uyu mwaka yatangiriye mu Karere ka Afurika Y’iburasizuba East African Mathematical Olympiad (EAMO) yasize abanyarwanda begukanye umwanya wa mbere mu bihugu umunani akomereza no ku rwego rwa Afurika muri rusange..















