OIP-1.jpg

Kamonyi: Barashima gahunda ya Twigire mu mikino Rwanda

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi, barishimira impinduka nziza zikomeje kugaragara ku bana babo biturutse kuri gahunda ya ‘Twigire mu Mikino Rwanda (TMR)’

Iyi gahunda yatangijwe n’umuryango ‘VSO’ muri gahunda yo guteza imbere imibereho n’imikurire y’umwana binyuze mu mikino, aho ababyeyi bakangurirwa, binyuze mu mahugurwa n’inyigisho bahabwa, kugira umuco wo gukina n’abana udukino dutandukanye bifashishije udukinisho twinshi tuboneka aho baherere ari naho umwana ahera ahindura imyumvire kuko akura yigana ibyo yababonanye.

Nk’uko byagarutsweho n’ababyeyi batangiranye n’iyi gahunda, uyu mushinga umaze imyaka 3 ukorera mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi umaze kugira impinduka zikomeye ku bana benshi.

Yambabariye Floride avuga ko iyi gahunda yahinduye byinshi mu mikurire y’abana bo muri uyu murenge aho avuga ko mu bana be bane, batatu muri bo iyi gahunda yagezeho kandi bikaba byaragize impinduka nziza ku mikurire yabo.

Yambabariye Floride

Ati: “Ibyo twatojwe byatugiriye umumaro, ni byiza ko iyo ubonye umwana akina, udukino akina uratwitegereza wowe nk’umubyeyi ukagerageza ukisanisha nawe mugakina hanyuma utwo tuntu umwana akina iyo umufashije turamunezeza kandi tuba dushobora kuzavamo igihangano mu minsi iri imbere.”

Semana Jean Claude, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Kigwene, avuga ko iyi gahunda yabakanguye kandi bagiye gukomeza kuyitoza abandi.

Ati “Iyi gahunda yo gutoza twigire mu mikino ni nziza kuko yadufashije kuzamura urwego rw’imitekerereze y’abana bacu. Ubu ni ibintu tugiye kumenyereza abantu benshi kuko urwego rw’imikurire y’abacu rwarazamutse kubera gukina nabo imbamutima zabo ziba zisa neza.”

Ibi kandi babihurizaho na Kwigira Esdras, Umuyobozi wa GS Nyamirama uvuga ko iyi gahunda yo kwigira mu mikino yorohereje abarezi bo mu kigo cy’ishuri kubwo kuba abana bigira mu dukino tunyuranye, iyo bageze ku ishuri byorohera abarimu kubigisha.

Kwigira Esdras, Umuyobozi wa GS Nyamirama

Ati: “Iyi ni gahunda nziza kuko abana iyo bakina baba bishimye kandi ntibarambirwe ndetse banafata vuba kandi ntibapfa kubyibagirwa. Abana biga bishimye kuko burya umwana iyo yakinnye mu rugo no ku ishuri biroroha amasomo yose uyacisha mu dukino ukabona barashishikaye cyane.”

Madamu Nzaramba Jacqueline, Umukozi wa VSO ushinzwe gukurikirana umushinga wa Twigire mu mikino Rwanda, avuga ko bahisemo gushyigikira uburyo bwo kwigisha abana binyuze mu mikino kuko byashyizwe mu nteganyanyigisho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi.

Madamu Nzaramba Jacqueline, Umukozi wa VSO

Ati “Mu nteganyanyigisho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi mu mashuri y’inshuke harimo no kwigisha abana binyuze mu mikino. Bityo rero, twahisemo gushyigikira iyi gahunda kuko yoroshya imikurire y’umwana agakurana imbamutima nziza kandi ibyo akora byihuta.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko muri aya mashuri akenshi hakunda no kubamo abarimu bigisha ariko batarize uburezi, twahisemo rero kujya tubahugura kuri iyi gahunda kandi byatanze umusaruro mwiza ugaragagara dukurikije ubuhamya dukura ku babyeyi ndetse n’abarezi iyi gahunda yagiye igeraho.”

Inama yatanze ku babyeyi ni ukujya bashaka umwanya nubwo waba muto ariko bagakina n’abana kuko ni bimwe mubifasha abana gufunguka.

Bwana Sibomana Protais Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Kayenzi

Bwana Sibomana Protais Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Kayenzi ashima gahunda ya Twigire mu mikino Rwanda ya VSO kuko yabafashije kuzamura urwego rw’imitekerereze y’abana, avuga kandi ko bazakomeza kwigisha abaturage by’umwihariko ababyeyi gushyira imbaraga muri iyi gahunda kuko bikangura intekerezo z’abana.

Ati “Turashima cyane iyi gahunda ya Twigire mu mikino Rwanda kuko yazamuye urwego rw’imitekerereze y’abana. Ubu tugiye gukomeza gukangura abaturage by’umwihariko gahunda yo kwigisha abana binyuze mu mikino kuko ari ibintu bihindura intekerezo z’abana bigatuma batekereza vuba ndetse n’ibyo bakora bikagira umusaruro uhagije.”

Ibi abishingira ku kuba abana baba barakuranye umunezero Ati “Tuzabikomeza rero no kubakuru kuko ni ingenzi.”

Gahunda ya twigire mu mikino Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2021 itangirira mu turere 10. Uyu mushinga mu Karere ka Kamonyi ukaba ukorana n’ibigo by’amashuri 18 biri mu mirenge itandukanye y’aka karere. Biteganijwe ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizasozwa muri Gashyantare 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads