Abakunzi benshi b’umukino w’amaboko wa basketball bategerezanyije amatsiko umukino ukomeye uri buhuze APR BBC na Patriots BBC kuko ariwo uri bugene uwicara ku mwanya wa mbere.
Ni umukino uteganyijwe saa 20:30 z’uyu mugoroba wa tariki 16 Kanama 2024, mu nyubako y’imyidagaduro ‘BK Arena’.
Mu gihe shampiyona ya Basketball iri kugana ku musozo, APR BBC na Patriots BBC ziri mu rugamba rwo guhatanira umwanya wa mbere kuko ku rutonde rwa shampiyona zikurikirana aho APR BBC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 33 mu mikino 17 mu gihe Patriots iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 mu mikino 15.
Ibi bivuze ko mu gihe Patriots yaba itsinze imikino 3 isigaje [harimo n’uwo iri bukine uyu mugoroba] yasoza shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36. Ku rundi ruhande, APR BBC iramutse itsinze umukino w’uyu mugoroba yahita igira amanota 35 bigahita bisaba Patriots kuzatsinda imikino yose isigaje kugira ngo igire amanota 35.
Amakipe yombi aramutse asoje anganya amanota, harebwa imikino yayahuje kugira ngo hamenyekane isoza ku mwanya wa mbere.
Umukino wahuje aya makipe yombi mu mikino ibanza ya shampiyona, Patriots BBC yatsinze APR BBC 73-59, mu gihe mu mukino uherutse guhuza aya makipe mu irushanwa rya Rwanda cup ryari ribaye ku nshuro ya mbere, APR yatinze Patriots 91-70 muri ½.
Mu mikino yo kwishyura bigaragara ko amakipe yombi yagerageje kwitwara neza mu kongeramo imbaraga mu bakinnyi bashya.
Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR BBC yongeyemo imbaraga izana abakinnyi nka Isaiah Miller, Aliou Diarra, Osborne Shema, abakinnyi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi ndetse ukongeraho amazina asanzwe akomeye nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacque Wilson, Ntore Habimana, Mpoyo Axel, na William Robeyns bitezweho kugira byinshi bakora mu kibuga.
Ku ruhande rwa Patriots BBC, yaguze Stephaun Branch ugiye gukina umukino we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda aho aje asanga andi mazina akomeye nka William Perry Frank Kamndoh Bitoudji, Ndizeye Dieudonné Ndayisaba, Steven Hagumintwari, Gasana Kenneth Herbert n’abandi.
Si ibyo gusa bikomeza uyu mukino kuko amakipe yombi afite abatoza bamaze kubaka izina ndetse bafite n’ubunararibonye muri iyi shampiyona.

Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh Umunyamerika ufite inkomoko muri Jordaniya, mu mwaka urenga amaze nawe amaze kwerekana ko atoyoroshye kuko mu minsi mike amaze muri shampiyona amaze gutwara ibikombe bitandukanye nk’icya shampiyona y’umwaka ushize aho APR BBC yagitwaye nyuma y’imyaka 14. Yanatwaye kandi igikombe cy’irushanwa ryabaye bwa nbere muri uyu mwaka cya Rwanda Cup ndetse anahesha APR FC itike ya BAL.
Mazen yaciye mu makipe akomeye hanze y’u Rwanda arimo na Detroit Pistons, yabaye n’umutoza wungirije muri Oklahoma City na Washington Wizards zo muri Leta zunzwe ubumwe za Amerika.

Ku rundi ruhande, Henry Mwinuka utoza Patriots BBC ni umwe mu batoza bamenyereye iyi shampiyona, uyu akaba ari umwaka wa 9 atoza mu Rwanda, kuko yanyuze mu makipe atandukanye kandi akomeye arimo na REG BBC ndetse akayahesha itike y’imikino ya BAL.
Si ibyo gusa kuko uyu mugabo Mbere yo kuza mu Rwanda, yabaye umutoza wa University of Dar es Salaam Basketball Club na Savio Basketball Club. Yabaye kandi umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu ya Tanzania, n’Umutoza wa Kampala International University.
Uretse uyu mukino kandi, uyu mugoroba saa 18:00 hanateganyijwe umukino uhuza Espoir BBC na REG BBC.
