OIP-1.jpg

Ruhango-Muhanga-Kamonyi: Barashima Perezida Kagame wabahinduriye ubuzima

Abaturage bo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi barashimira Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe mu iterambere ryabo.

Ibi byagaragarijwe mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.  Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturage bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

Mu buhamya bw’abatuye muri utu turere, Perezida Paul Kagame yongeye gushimirwa ibyiza yabagejejeho ndetse ko kubw’ibyo ariwe bazatora mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ibi byagarutsweho na Irene Mujawayezu, uhagarariye ababoshyi b’agaseke mu Karere ka Ruhango uvuga ko kubera ubuvugizi bwa Perezida Kagame mu mahanga, kuri ubu agaseke kavuye ku mafaranga 500 kakaba kageze ku mafaranga arenga ibihumbi bitanu (5010Frw), iki bikaba biri mu bituma amadevize yiyongera mu gihugu kuko abagura utu duseke biganjemo abo mu bihugu by’amahanga.

Irene Mujawayezu

Mujawayezu yanashimiye Perezida Kagame kubw’Ibitaro by’ababyeyi bya Kabgayi ‘Maternity’ yabahaye. Ni ibitaro kuri ubu bifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi babyara basaga 400.

Uretse ibi, Perezida Kagama yanashimiwe ibikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza yagejeje ku batuye muri Muhanga birimo Uruganda rukora sima rwa ‘Anjia Cement Factory’, Urugomero rw’amashanyarazi rwa Mushishiro, imihanda, amashuri n’Ibitaro bikuru bya Nyabikenke mu ndiza n’ibindi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yijeje abatuye muri utu turere ko ibyiza biri imbere mu gihe abanyarwanda bahitamo gukomeza gukorera hamwe. Ati “Aho dushaka kugera ntiturahagera.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko bisaba gukorera hamwe kugira ngo Abanyarwanda bose uko bangana bature mu Rwanda nta n’umwe uhejwe.

Ati “Abanyarwanda, umubare uko uzaba ungana kose, bazakwira mu Rwanda. Bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga rugatunganirwa.”

Abwira urubyiruko, Perezida Kagame yongeye kurwibutsa ko ibyakozwe ari ugutunganya umusingi ruzashingiraho rwubaka ibirenze ibyo abakurambere barwo bagezeho.

Perezida Kagame wavukiye mu Karere ka Ruhango, ni Umukandida wa FPR Inkotanyi, akaba ahataniye umwanya w’umukuru w’Igihugu n’abakandida babiri aribo; Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Philippe Mpayimana uri kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads