Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itatu ishize, ibikoresho n’ibiribwa bigenewe ibigo by’amashuri bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 190,7 Frw byanyerejwe, bigizwemo uruhare n’abarimo abayobozi b’ibigo, abarimu, abacungamutungo n’abandi bakozi b’amashuri.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yagaragazaga ishusho y’ibikorwa byo kunyereza umutungo w’ibigo by’amashuri mu gihugu hose hagati ya 2023 na 2025 nk’uko Igihe kibitangaza.
Dr. Murangira yavuze ko ibyanyerejwe bifite agaciro ka miliyoni 190,7 Frw, birimo amafaranga y’ibigo by’amashuri, ibiribwa by’abanyeshuri, mudasobwa, ibikoresho bya laboratwari, ibitabo, impapuro, intebe, ameza n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Mu byo RIB imaze kugaragaza, amafaranga y’ibigo by’amashuri yanyerejwe agera kuri 43,4%, ni ukuvuga 82.768.479 Frw.
Ibiribwa by’abanyeshuri byibwe cyangwa byanyerejwe bigize 14%, bingana na 26.715.675 Frw, naho ibindi bikoresho bitandukanye by’ishuri byanyerejwe bigize 42,59%, bingana na 81.218.075 Frw.
Mu myaka itatu ishize, RIB yakoze amadosiye 149 arebana n’ibi bikorwa, arimo abakekwa 297. Mu 2023 hakozwe amadosiye 40, amadosiye 52 niyo yakozwe mu 2025, n’amadosiye 57 amaze gukorwa mu 2025.
Abakurikiranywe barimo abarezi 72 (abayobozi b’amashuri, abarimu n’abashinzwe imyitwarire), abacungamutungo 28, abatetsi 51, abashinzwe umutekano 61, abajura 66 (batobora) ndetse n’abanyeshuri 19.
Imibare igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza imbere mu bugenzacyaha ku kigero cya 30,07% n’aamadosiye 46. Ikurikirwa n’Amajyepfo ari ku kigero cya 23,5% n’amadosiye 36, Uburengerazuba buri kuri 16,9% n’amadosiye 26, Amajyaruguru akagira 13,7% n’amadosiye 21, naho Umujyi wa Kigali uri kuri 13% n’amadosiye 20.
Mu turere, Kayonza na Gasabo ni two tuza imbere ku kigero cya 7,19% n’amadosiye 11 kuri buri kamwe, Rusizi ikaza gukurikiraho n’amadosiye 9, naho Nyanza na Nyagatare buri kamwe gafite amadosiye 8.
Mu madosiye yose 149, 49% (73) yarebaga ku biribwa by’abanyeshuri byibwe cyangwa byanyerejwe.
RIB irihanangiriza abarezi n’abayobozi b’amashuri
Dr. Murangira yavuze ko RIB itazihanganira kubona abarezi cyangwa abayobozi b’amashuri bagaragara mu bikorwa nk’ibi byo kunyereza umutungo wagenewe guteza imbere uburezi.
Yagize ati: “Umutungo w’ikigo cy’ishuri ni umutima w’iterambere ry’uburezi. Iyo ukoreshwa neza, wubaka ejo hazaza h’abanyeshuri n’igihugu muri rusange.”
Yakomeje agira ati: “Biteye isoni kuba witwa umurezi ariko ari wowe usangwa mu bikorwa byo kunyereza ibiribwa byagenewe abo ushinzwe kurera.”
Yongeyeho ko ibi bikorwa bigira ingaruka zikomeye ku banyeshuri bamwe bagahura n’imirire mibi, abandi bagasigara inyuma mu ireme ry’uburezi kubera kubura ibikoresho by’ibanze.
RIB kandi yasabye abayobozi b’amashuri, abacungamutungo n’abafatanyabikorwa bose mu burezi kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byo kunyereza umutungo w’amashuri, inibutsa abacuruzi ko bagomba gutanga amakuru igihe baguriye cyangwa bakiriye ibicuruzwa bikekwa kuba byibwe, kuko bazajya bafatwa nk’ibyitso mu gihe byagaragaye.













