OIP-1.jpg

Noheli: Papa Leo XIV yagaruye Misa yo ku manywa

Vatikani yagaragaje ingengabihe ya Misa zizayoborwa na Papa Leo wa XIV mu minsi mikuru iri imbere nka Noheli n’Ubunani.

Kuri iyi ngengabihe igaragaza Misa Papa azayobora guhera tariki ya 1 Ugushyingo kugeza mu ntangiriro za Mutarama 2026, hagaragaraho ko Papa Leo wa XIV azayobora Misa yo ku manywa ku munsi mukuru w’Ivuka rya Yezu Kristu (Noheli).

Umuco wo gusoma Misa y’amanywa ku munsi mukuru wa Noheli watangijwe na Papa Yohani Pawulo wa II, gusa nyuma ye ntabwo uwo muco wakomeje.

Papa Leo wa XIV, ukiri muto kandi ugaragaza ko afite ubuzima bwiza, yahisemo kugarura uyu muco azayobora iyi misa mbere yo guha umugisha Roma n’Isi muri rusange, umugisha witwa Urbi et Orbi.

Papa Leo wa XIV kandi yahinduye isaha ya Misa y’igitaramo cya Noheli (Christmas Eve Mass) izaba tariki 24 Ukuboza. Iyo misa yajyaga itangira saa 19:30 ku isaha ya Roma ku gihe cya Papa Fransisko, ariko ubu izatangira saa 22:00.

Icyakora kuva ku buyobozi bwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, misa ya saa sita z’ijoro ntirongera kuba kuri iyo saha.

Ku bakunze gukurikira Misa ziyoborwa na Papa ku nyakiramashusho zabo cyangwa se bakaba bari i Roma, gahunda ya Misa zizayoborwa na Papa Leo wa XIV iteye ku buryo bukurikira.

Ugushyingo

  • Tariki 1: Misa y’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose
  • Tariki 3: Misa yo gusabira Papa Fransisko n’abakardinali n’abepisikopi bapfuye mu mwaka ushize (muri Bazilika ya Mutagatifu Petero).
  • Tariki 9: Misa yo kwizihiza isabukuru ya Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterano, akaba ari nacyo cyicaro cya Papa nk’Umwepiskopi wa Roma.
  • Tariki 16: Misa yo guhimbaza Yubile  y’Abakene ku cyumweru cya 33 gisanzwe (muri Bazilika ya Mutagatifu Petero).
  • Tariki 23: Misa yo guhimbaza Yubile y’amakorari n’abaririmbyi (Jubilee of Choirs and Choristers) ku munsi mukuru wa Kristu Umwami (Izabera mu mbuga ya Mutagatifu Petero).

Ukuboza

  • Tariki 14: Misa yo guhimbaza Yubile y’Abagororwa (Jubilee of Prisoners) ku Cyumweru cya gatatu cya Adventi (muri Bazilika ya Mutagatifu Petero).
  • Tariki 24: Misa y’Igitaramo cya Noheli (Christmas Mass During the Night) muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
  • Tariki 25: Misa yo ku munsi nyir’izina wa Noheli (Christmas Mass During the Day) muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
  • Tariki 25: Umugisha wa Urbi et Orbi
  • Tariki 31: Misa isoza umwaka izwi nka ‘Te Deum’ no gushimira Imana umwaka urangiye.

Mutarama

  • Tariki 1: Misa ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro, ku munsi mukuru wa Mariya Umubyeyi w’Imana (muri Bazilika ya Mutagatifu Petero).
  • Tariki 6: Misa yo gusoza Umwaka wa Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu   no gufunga umuryango w’impuhwe (muri Bazilika ya Mutagatifu Petero).
  • Tariki 11: Misa yo kubatiza abana muri Shapeli Sisitine ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads