Byibuze abantu 69 bamaze kwemezwa ko bapfuye, abandi hafi 150 barakomereka, nyuma y’uko umutingito ukomeye ufite igipimo cya 6.9, wibasiye inkengero z’ikirwa cya Cebu, kiri mu majyaruguru y’igihugu cya Philippines, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi.
Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ubumenyi bw’isi (US Geological Survey) ryatangaje ko uyu mutingito wabaye ku isaha ya saa 9:59 z’ijoro ryo ku wa kabiri ku isaha yo muri Philippines mu gace ka Bogo, umujyi ufite abaturage barenga 90,000.
Nyuma y’uyu mutingito ukomeye, hagaragaye indi ine ifite igipimo cya 5 cyangwa kurenza, yateye impungenge mu baturage b’ako karere.
Umubare w’abapfuye wemejwe ku wa Gatatu warushijeho kwiyongera cyane ugereranyije n’umubare w’abantu 26 wari watangajwe mbere n’Inama y’Igihugu ishinzwe Kurwanya no Gukumira Ibiza (NDRRMC). Abashinzwe ubutabazi baracyakora uko bashoboye ngo bashakishe abarokotse, babifashijwemo n’abasirikare, abapolisi, abakorerabushake b’abasivile, imbwa zishakisha abantu ndetse n’imashini zifasha mu kazi k’ubutabazi.
Abayobozi b’ako gace batangaje ko ibintu bimeze nabi mu bice bimwe na bimwe bya Cebu, aho hagiye habaho ibihe by’akaga bikomeye, ndetse umutingito wagize ingaruka zikomeye zirimo ibura ry’amashanyarazi no gusenyuka kw’inzu zimwe na zimwe.
Televiziyo zo muri Cebu zerekanye amashusho y’abasiganwa kuri moto basabwe guhagarika imirimo yabo no gufata ku nkingi z’ikiraro cya Cebu kugira ngo barinde ubuzima bwabo.
Guverinoma y’intara ya Cebu yifashishije urubuga rwa Facebook yasabye abakorerabushake b’abaganga kwitabira ibikorwa byo gufasha mu kwita ku barwayi no gutabara abahuye n’ingaruka z’umutingito.
Guverineri wa Cebu, Pamela Baricuatro, yagize ati: “Turacyakora isuzuma ry’ibyangiritse byose. Ariko birashoboka ko ingaruka ziri hejuru y’uko twari twiteze.” Yanongeyeho ko akomeje kuvugana n’ibiro bya perezida asaba ubufasha bwihuse.