None tariki ya 27 Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no guhangana n’iterabwoba. Uyu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Amasezerano yo guteza imbere ishoramari yashyizweho umukono na Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda Amade Miquidade. Ku ruhande rwo kurwanya iterabwoba, amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Marizamunda Juvenal, hamwe na mugenzi we wa Mozambique, Cristóvão Artur Chume.

Umubano hagati y’ibihugu byombi watangiye mu 1990, ariko uhabwa imbaraga mu 2018 ubwo hashyirwagaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye. Kuva mu 2021, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe bya Ansar al Sunnah byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado.
Ingabo z’u Rwanda zafashije mu gusubiza umutekano muri ako gace, abaturage basubira mu byabo ndetse ibikorwa remezo nk’amashanyarazi byongera gukora.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda na Mozambique bifitanye ubucuti bukomeye.
Yagize ati: “U Rwanda na Mozambique dufitanye umubano ukomeye kandi ibirenze ibi, turi inshuti nyanshuti n’abavandimwe. Ikigiye gukurikiraho ni ugushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yacu. Gutegereza ubufasha bwo hanze ntibyubaka amahoro arambye cyangwa iterambere.”

Perezida Daniel Chapo na we yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Rwanda byari byiza kandi byubaka.
Yagize ati: “Mozambique n’u Rwanda bizafatanya mu guteza imbere ubucuruzi, ubukungu, umutekano, ubuhinzi, inganda n’ishoramari. Ndashimira kandi u Rwanda n’ingabo zarwo kubwo kudufasha guhashya ibyihebe byari byarahungabanyije Cabo Delgado.”

Biteganijwe ko Perezida Chapo azasura icyanya cy’inganda cya Masoro anaganire n’Abanyarwanda bashaka gushora imari muri Mozambique.













