OIP-1.jpg

Minisitiri Mukazayire yavuze uburyo icyerekezo cy’igihugu cyamufashije gutsinda amateka akomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, avuga ko kuba ari mu mwanya akoreramo ubu ari igihamya cy’uko icyerekezo cy’u Rwanda cyatanze amahirwe angana kuri buri Munyarwanda, kititaye ku wo ariwe, idini, indeshyo cyangwa amateka ye.

Mu kiganiro yagiranye na Daniel Bernard, umwe mu bashinze umuryango Ride For Unity utegamiye kuri leta, Mukazayire yagarutse ku rugendo rwe rutoroshye, rwerekana uko igihugu cyamufashije kwigirira icyizere no guharanira inzozi ze.

Nelly Mukazayire, wavutse mu 1982, yize ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, akomeza amasomo kugeza kuri Masters. Yakoreye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu imyaka igera ku 10,  mu kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), akomereza mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), mbere yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, aho yaje kugirwa Minisitiri mu Ukuboza 2024.

Mukazayire ni umukunzi w’imikino, cyane cyane Basketball, umukino yakinnye mu mashuri yisumbuye, muri kaminuza ndetse no mu Ikipe y’Igihugu igihe gito. Nubwo atabigize umwuga, avuga ko siporo ikiri mu buzima bwe bwa buri munsi.

Avuga ko kuba ari aho ari uyu munsi bishingiye ku kuba u Rwanda rwarafunguye inzira ku baturage bose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukimakaza ubumwe, ubwiyunge n’amahirwe angana kuri bose.

Ati: “Ibyo byatumye numva ko gukorera u Rwanda ari ukwikorera, kandi ko amahirwe yose mpawe ari ayo kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu.”

Mukazayire ntiyigeze ahisha  ko mu muryango we harimo abakoze Jenoside byumwihariko nyina wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko ayo mateka akomeye yakunze kumubera umutwaro wo kwiburira icyizere, ariko icyerekezo cy’igihugu cyamweretse ko ibikugeza imbere atari uwo waturutseho, ahubwo ari ubushake n’umuhate.

Mukazayire ashimangira ko gutsinda amateka cyangwa imbogamizi bisaba: Kwigirira icyizere, Gukora cyane no guhozaho, Gufata amahirwe yose nk’umwanya wo gutanga umusanzu mu gihugu, Kugira ikinyabupfura no gukunda ibyo ukora.

Nelly Mukazayire ni urugero rw’umuntu watsinze amateka atoroshye, akagera ku rwego rwo hejuru abikesha icyerekezo cy’igihugu, imbaraga ze bwite, n’umuhate wo gukorera u Rwanda.

Umwanditsi: Uwimana Damien Hodari

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads