OIP-1.jpg

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

Umunyamakuru ukomeye wa Al Jazeera, Anas Al Sharif, wari warigeze guterwa ubwoba na Isiraheli, yicanwe hamwe n’abo bakoranaga bane mu gitero cy’indege cya Isiraheli muri Gaza ku Cyumweru, igitero cyamaganiwe kure n’amashyirahamwe y’abanyamakuru n’ay’uburenganzira bwa muntu.

Ingabo za Isiraheli zemeje ko zishe Anas Al Sharif, zibigambiriye zivuga ko yari “umuyobozi w’itsinda ry’abakora iterabwoba muri Hamas kandi ko yagize uruhare mu bitero byagabwe kuri Israel.”

Al Jazeera yamaganye ibyo bishijwa umunyamakuru wayo, kandi na mbere y’uko apfa, Al Sharif nawe yari yarahakanye ibyo Israel yari yaramuvuzeho mbere ko akorana na Hamas.

Al Sharif, w’imyaka 28, yari mu itsinda rigizwe n’abanyamakuru bane ba Al Jazeera na mugenzi wabo bishwe mu gitero cyagabwe ku ihema hafi y’ivuriro rya Shifa mu burasirazuba bw’Umujyi wa Gaza, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Gaza na Al Jazeera. Umuyobozi wo muri iryo vuriro yavuze ko hari n’abandi bantu babiri bapfiriye muri icyo gitero.

Al Jazeera yavuze ko abandi banyamakuru bishwe ari Mohammed Qreiqeh, Ibrahim Zaher na Mohammed Noufal.

Al Sharif kandi yari umwe mu itsinda rya Reuters ryatsindiye igihembo cya Pulitzer mu cyiciro cya ‘Breaking News Photography’ mu 2024 kubera inkuru ku ntambara ya Isiraheli na Hamas.

Itsinda riharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru hamwe n’impuguke y’Umuryango w’Abibumbye byari byaraburiye mbere ko ubuzima bwa Al Sharif buri mu kaga kubera inkuru yatangazaga zo muri Gaza. Intumwa yihariye wa LONI, Irene Khan, yavuze mu kwezi gushize ko Israel itagaragaza ibimenyecyo bifatika kubyo imurega.

Al Jazeera yavuze ko Al Sharif yari yasize ubutumwa bwo gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe yaba apfuye, bugira buti: “…Sinigeze ntinya kuvuga ukuri uko kwaba kumeze kose, nta gize icyo mpindura cyangwa mbeshya, nizeye ko Imana izaba umuhamya kubigumiye bacecetse.”

Al Jazeera yavuze ko “Anas Al Sharif n’abo bakoranaga bari mu majwi make asigaye muri Gaza atambutsa ukuri kw’amahano ku isi.”

Ibiro by’itangazamakuru bya guverinoma iyobowe na Hamas muri Gaza byatangaje ko abanyamakuru 237 bishwe kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023. Mu gihe Komite ishinzwe kurengera abanyamakuru yavuze ko byibura abanyamakuru 186 bishwe muri yo ntamabara muri Gaza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads