Mu Rwanda rwo hambere, gusangira byari igikorwa gishimangira ubumwe, urukundo n’ubwubahane mu muryango no mu baturanyi.
Umuntu ntiyaryaga wenyine igihe hari abandi bamureba yaba ari mu rugo, mu murima cyangwa mu nzira. Kuri ubu ariko, uwo muco ukomeje kugabanuka cyane cyane mu mijyi, aho ubuzima n’iterambere biri guhindura imibanire y’abantu.
Gusa abakuru benshi bemeza ko gusangira byari umusingi ukomeye w’imibanire. Umukecuru witwa Uwamariya Dative, w’imyaka 70 wo mu karere ka Gakenke, avuga ko mu gihe cy’isarura cyangwa iyo habaga hari urwagwa, igikorwa cyihariye nko kubaga cyangwa gukaranga, nta muturanyi wasigwaga inyuma.
Ati: “Kera habaga hari ibintu byinshi cyane, twabaga dufite umusaruro mwinshi ugasanga umuturanyi araha undi, haba hari urwagwa ugasanga abakuze bari gusangira. Ikindi kandi, kera baragabiranaga ndetse buri mwana wese yigishwaga ko atagomba kurya wenyine kuko gusangira ryari isomo ry’ubupfura.”
Nanone kandi, uyu mukecuru Uwamariya akomeza avuga ko ubu ibintu byahindutse, ari naho ahera avuga ko uyu muco wo gusangira uri gukendera.
Yagize ati: “Abantu babaye babi, kandi n’ibintu byaye bike. Ugereranyije n’uko ibintu byari bimeze kera, umuntu yezaga imyaka myinshi cyane ku buryo yabonaga ibyo gusangira n’abandi. Kandi abantu ba kera baranakundanaga, ariko ubu bose babaye abagome kandi ntiwasangira n’umuntu mudafitanye umubano mwiza.”
Gusa ngo uko imyaka yagiye ihita, imibereho ikihuta mu mijyi, iterambere, n’umuco w’ubukungu bushingiye ku kwiharira bigahabwa intebe, abantu batangiye gusiga inyuma uyu muco nk’uko Twizerimana Olivier, w’imyaka 23 uba mu mugi wa Musanze, abivuga.
Ati “Iyo uba mu gace kamwe n’abandi bantu, ushobora kumara n’ukwezi mutaraganira cyangwa ngo musangire. Gusangira ni ibintu byo mu cyaro cyangwa mu birori byihariye.”
Kubwa Twizerimana, ngo ahubwo abato basigaye barusha abakuru gusangira kuko nibo bakunze gusohokana kenshi.
Kurundi ruhande ariko, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Inteko y’umuco (RCHA), Mugiramahoro Wilhelm, yagaragaje ko n’ubwo hari impinduka zidasanzwe mu buzima bwa buri munsi, umuco wo gusangira ukiriho dore ko nta n’ubushakashatsi na bumwe buragaragaza ko wacitse cyangwa wagabanutse.
Yagize ati: “Umuco wo gusangira mu Banyarwanda urahari. U Rwanda rushyira imbaraga cyane mu kwimakaza indangagaciro y’ubumwe, ari nabyo bifasha Abanyarwanda gushyira hamwe no gusangira. Ni yo mpamvu hariho gahunda nko kwizihiza Umuganura n’izindi zihuza Abanyarwanda bagasangira bakanasabana.”
Mu rwego rwo gusigasira uyu muco, uyu muyobozi yakomeje avuga ko gahunda nka Umuganura n’Itorero ari zimwe mu zikorwa hagamijwe gushimangira no kubungabunga uyu muco.
Yagize ati: “Igihe cyahariwe Umuganura cyaraguwe, ubu ukwezi kwa Kanama kose kwagizwe ukw’Umuganura. Nanone hari gahunda y’Itorero rihuza Abanyarwanda bakigiramo indangagaciro. Ibi bikorwa byose bihuza abantu bakongera gusabana no gusangira.”
Mugiramahoro yongeraho ko hari n’ibikorwa by’ubukangurambaga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’imbonankubone bigaruka ku muco, umurage n’indangagaciro, bigakorwa hagamije kwimakaza Umuco Nyarwanda, ari na wo dusangamo gusangira no gusabana.
Ni muri urwo rwego yasabye ko umuco wo gusangira ukwiye gukomeza kwimakazwa, aho yagize ati: “Ni byiza ko abakuru bawutoza abato, kandi n’abato bagakurana iyo ndangagaciro mu buzima bwabo bwa buri munsi. Gusangira byongera ubusabane kandi bikubaka ubumwe mu bantu.”
Kuri ubu u Rwanda ruracyari mu kwezi kwa Kanama kwahariwe umuganura, umunsi washyiriweho Abanyarwanda kugira ngo basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.