Tariki ya 1 Kanama buri mwaka, mu Rwanda hose, hizihizwa umunsi w’Umuganura, umwe mu minsi ifite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda. Ku rwego rw’igihugu ibi birori byabereye mu Karere ka Musanze kuri sitade Ubworoherane, byitabirwa n’abayobozi batandukanye, ndetse n’abaturage bo muri aka karere.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.” Uyu akaba ari umwanya wo kuzirikana no kwishimira umusaruro w’ibyagezweho, kongera kwibuka indangagaciro z’umuco nyarwanda no gutekereza ku cyerekezo cy’iterambere rirambye.
Bwana Dominique Habimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagaragaje ko umunsi w’Umuganura ukomoka k’umuco w’abanyarwanda ndetse ukaba n’umunsi wihariye mu mateka yabo.
Yagize ati: “Umunsi w’umuganura n’umunsi wihariye mu mateka y’abanyarwanda, n’umunsi ukomoka k’umuco wacu kuva ku ngoma ya Gihanga ngomi jana urushaho gusigasirwa na Ndori uza guhagarikwa n’abakoloni mu 1925 maze usubizwaho na leta y’ubumwe muri 2011.”

Minisitiri Habimana kandi yavuze ko umuganura ari umwanya mwiza abanyarwanda baba babonye wo kwishimira ibyo bagezeho, ati: “Kwizihiza umuganura n’umwanya wo gushima ibyo twagezeho, gufata ingamba zo kurushaho gukora, kongera kwiyemeza gusigasira umuco wacu no kubaka ubumwe buhamye hagati y’Abanyarwanda.”
Minisitiri Dominique yakomeje avuga ko Umuganura kandi wibutsa ko ubumwe ari inkingi y’iterambere bityo ko ukwiye gusigasirwa.
“Umuganura utwibutsa ko ubumwe ari inkingi y’iterambere, umuturanyi ntagomba kureberera undi ahubwo agomba gufatanya nawe, kuko iyo abanyarwanda bafatanyije ntakibananira.”
Ni muri urwo rwego Abanyarwanda basabwa kurangwa n’indangagaciro zubakiye ku gufatana urunana, kwirinda ivangura n’amacakubiri, gusabana, kwihanganirana no gutabarana.
Minisitiri Habimana, Ubutumwa yahaye byumwihariko urubyiruko yarubwiye ko rutagomba gufata umuganura nk’iminsi mikuru isanzwe ahubwo ko ari umunsi wihariye gakondo y’abanyarwanda, ndetse ko bagomba kuwusigasira, abakuru bakawutoza abato nka kimwe mu biranga umwihariko w’abanyarwanda.
Mubyo aka karere ka Musanze kaganuje abanyarwanda harimo ibirayi, ibinyampeke, imbuto, amata n’amagi.Sibyo gusa kuko aka karere kanagabiye imiryango itanu itishoboye yo mu mirenge itandukanye inka 5 nabo bazoroza abandi.














