Uruhinja rukuze kuruta izindi ku Isi rwavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruvuye ku rusoro (embryo) rwabitswe mu bukonje mu 1994.
Ikinyamakuru the Guardian dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu mwana witwa Thaddeus Daniel Pierce yavukiye muri Leta ya Ohio ku wa 26 Nyakanga, abyarwa na Lindsey na Tim Pierce bakoresheje urusoro (adopted embryo) bahawe na Linda Archerd, w’imyaka 62, urwo rusoro rukaba rwari rumaze imyaka irenga 30 rubitswe.
Uru ruhinja ni rwo ruciye agahigo kw’Isi yose nk’uruvuye mu rusoro rwabitswe mu bukonje igihe kirekire mbere y’uko ruvamo umwana.
Abari baherutse guca agahigo nk’ako, ni impanga zavutse mu 2022 mu nsoro zabitswe mu bukonje mu 1992.
Lindsey yabwiye MIT Technology Review, yatangaje iyi nkuru bwa mbere, ati:
“Ntitwigeze tugira igitekerezo cyo gushaka guca agahigo. Twashakaga gusa kugira umwana.”
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, Archerd n’uwari umugabo we icyo gihe bafashe icyemezo cyo kugerageza uburyo bwo guterwa intanga mu buryo bwa ‘In Vitro Fertilisation (IVF)’ nyuma yo kugorwa no gusama mu gihe cy’imyaka irindwi.
Mu 1994, habonetse insoro enye (embryos): imwe muri zo yatewe muri Archerd, yaje kuvamo umukobwa ubu ufite imyaka 30 akaba nawe ubu afite umwana w’imyaka 10. Izindi nsoro eshatu zasizwe zibitswe mu bukonje bakabije ibizwi nka ‘cryopreservation’.
Nubwo yatandukanye n’umugabo we, Archerd ntiyigeze yifuza gutakaza insoro ze ngo azihe abashakashatsi cyangwa indi miryango mu ibanga.
Yavuze ko byari ingenzi kuri we gukomeza kugira uruhare mu buzima bw’uwo mwana, kuko yari kuba afitanye isano n’umukobwa we mukuru.
Uyu mugore yatangaga amadorali menshi buri mwaka kugira ngo bamubikire insoro ze mbere y’uko abona ikigo cya Gikristu cyemeye kwakira izo nsoro, cyitwa Nightlight Christian Adoptions, muri gahunda yacyo izwi nka Snowflakes. Byinshi muri ibi bigo bizwiho kurokora ubuzima.
Uburyo bw’iki kigo cyahiswemo na Madamu Archerd bwemerera bene urusoro kwihitiramo abo bashaka kuruha, bivuze ko bashobora kugaragaza ibyo bifuza bijyanye n’idini, ubwoko cyangwa igihugu bakomokamo.
Archerd yabwiye MIT Technology Review ko yashakaga ko zihabwa umugabo n’umugore b’abazungu, b’abakristu kandi baba muri Amerika, kuko atashakaga ko zijya hanze ya Amerika.
Byarangiye azihaye umuryango wa Pierce na Lindsey.
Ivuriro ryo muri Tennessee ryitwa Rejoice Fertility, aho uwo muryango waterewe intanga, ryatangaje ko intego yabo ari ugutera intanga zose bahabwa, hatitawe ku myaka cyangwa uko zimeze.
Madamu Archerd yabwiye MIT Technology Review ko atari yahura n’uwo mwana imbonankubone, ariko ko atangiye kubona ko asa n’umukobwa we.