OIP-1.jpg

NISR yatangaje ko mu Rwanda ubushomeri bwagabanutseho 3.4%

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurushamibare, NISR ku miterere y’umurimo muri uyu mwaka (LFS 2025 Q2) bwagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanyutseho 3.4% aho cyiri ku kigero cya 13.4 ugereranyije na 16.8% cyariho mu mwaka wa 2024 (LFS 2024 Q2).

Nkuko iki kigo cyabitangaje kuri X, Ibyavuye muri ubu bushakashatsi , byerekana ko abantu 5 mu 10 bafite imyaka yo gukora bivuze ko kuva ku myaka 16 kuzamura bafite akazi. Bityo ko urwego rwa serivisi ari rwo rwiganje mu gutanga imirimo ugereranyije n’izindi.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, abari ku kigero cy’imyaka yo gukora bari hafi miliyoni 8.5. Muri bo, miliyoni 4.5 bari bafite akazi, abagera mu bihumbi 710 bari mu bushomeri, naho miliyoni 3.2 nta kazi bari bafite kandi ntibari no mu nzira yo ku gashaka.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka ikigereranyo cy’abafite akazi (Employment-to-Population Ratio, EPR) cyarazamutse kigera kuri 53.8%, kivuye kuri 52.0% cyariho mu mwaka wa 2024.

NISR yerekana kandi ko abagabo bafite akazi ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’abagore,

Iti: “Abagabo bangana na 61.7% mu gihe abagore bari kuri 46.8%.

Ubushakashatsi bunagaragaza ko igipimo cy’abari mu mirimo ariko badatanga umusaruro uko bikwiye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2025, cyazamutseho 3.2% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024.

Igira Iti: “Ubu cyiri kuri 57.1%. Muri aba, abagore ni bo bayoboye kuko bari ku gipimo cya 64.3%, n’aho abagabo bari Kuri 49.5%.  mu gihe mu mwaka ushize urubyiruko rwari kuri 57.2%, naho abakuze bo bari kuri 57.0%.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads