Mu myaka icumi ishize, Musanze ni umwe mu mijyi yagaragaje iterambere ryihuse bijyanye nuko uherere mu gace k’ubukerarugendo bishingiye kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Muri uwo mujyo, ibikorwa binyuranye by’iterambere mu nzego zose z’igihugu birakomeje kugira ngo uyu mujyi ukomeze kugendera mu cyerekezo 2050.
Bimwe mu bikorwa biri gukorwa muri uyu mujyi wunganira Kigali birimo imishinga minini n’imito.
Mu kiganiro na ICK News, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Clarisse Uwanyirigira yavuze ko hari imishinga iri gukorwa muri uyu mwaka uri kugana ku musozo ndetse n’indi iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.
Umuhanda G.S.K-Urugaga Imbaraga
Imwe muri iyo mishinga ni nk’umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa mu midugudu ya Nyarubande, Nganzo na Marantima, ukazaba uvuye ku Rwunge rw’Amashuri ya Kigombe werekeza ahazwi nko ku Rugaga Imbaraga.
Visi Meya Uwanyirigira avuga ko uyu muhanda uzaba ugendwa mu byerekezo bibiri (Two way) kuva kuri G.S Kigombe ugera kuri ADEPR Muhoza, mu gihe kuva kuri iyi ADEPR ugera ku Rugaga Imbaraga uzaba ugendwa mu cyerekezo kimwe (One way).
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Amavuriro y’ibanze
Uwanyirigira akomeza avuga ko iyubakwa ry’uyu muhanda rizajyana no kubaka amavuriro y’ibanze, irerero ry’abana (ECD) n’ubwiherero rusange.
Uyu muhanda kandi uzajyana na post de sante, irerero ry’abana ECD ndetse n’ubwihererero rusange, ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bikaba byaratangiye.
Agace ko kuruhukiramo
Mu rwego rwo gufasha abantu kuruhuka, iruhande rw’isoko rishya ry’ahazwi nko muri ‘Kariyeri’- ryuzuye ritwaye arenga miliyari enye – hazubakwa ‘Foot court’.
Uwanyirigira avuga ko aha hantu hazashyirwa ubusitani bwo kwidagaduriramo no kuruhukiramo, ahatangirwa ibiribwa by’ako kanya ‘fast food’ n’ibindi.
Ati “Iki gikorwa kikazanafasha abahatemberera kureba ubwiza bw’Umujyi wa Musanze kuko kiri ahitegeye uyu mujyi.
Uruganda rwa Mutobo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza kandi ko mu Murenge wa Gataraga hatangiye ibikorwa byo kuvugurura uruganda rwa Mutobo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).
Uru ruganda ruzavugururwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi kimaze igihe kivugwa muri aka karere kuko ubusanzwe rwatangaga metro cube ibihumbi 12 ku munsi.
Visi Meya Uwanyirigira ati “Icyakora nirumara kuvugururwa ruzajya rutanga metero cube ibihumbi 54 ku munsi.”
Icyiciro cya mbere cyo kuvugurura uru ruganda kizarangira mu Ukuboza 2025.
Ibiraro by’amabuye
Mu rwego guteza imbere ibikorerwa mu Karere ka Musanze, hatangijwe gahunda yo kubaka ibiraro hakoreshejwe amabuye n’ibindi bikoresho by’imbere mu gihugu, cyane cyane ibiboneka muri Musanze.
Uwanyirigira ati “Abahanga bavuga ko umwihariko w’ibyo biraro ari uko byo bishobora kumara imyaka iri hagati ya 100 na 200.”
Muri iyi gahunda hari kubakwa ibiraro 9 mu bice bitandukanye by’aka karere.
Inzu z’ababyeyi mu Bigo Nderabuzima
Mu rwego rw’ubuzima, hatangiye imishinga yo kubaka inzu ababyeyi babyariramo Bigo Nderabuzima bya Karwasa, Rwaza na Shingiro.
Uwanyirigira ati “Ibi bizafasha ababyeyi kugira ubuzima bwiza hitabwa ku buzima bwe n’ubw’umwana.”
Uruganda rw’imyanda
Ku bufatanye kandi na WASAC hatangiye kubakwa uruganda rw’imyanda aho imyanda yose izajya ihurizwa hamwe noneho igakorwamo ibindi bintu bishya.
Kwagura Pariki y’Ibirunga
Mu mwaka utaha wa 2026, haterejwe imishinga minini irimo uwo kwagura Pariki y’Ibirunga. Uyu mushinga uzajya n’igikorwa cyo kubaka inzira z’amazi ava mubirunga ku buryo atazongera kwangiza imyaka n’imirima y’abaturage.
Uwanyirigira akomeza agira ati “Hazubakwa kandi ‘work station’ izifashishwa mu kuburira abantu baturiye pariki mu gihe hagize ikiba muri pariki.”
Nubwo atagaragaje ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ibi bikorwa, Visi Meya Uwanyirigira avuga ko amafaranga bakoresha harimo n’aturuka mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Ati “Amafaranga ava mu bukerarugendo adufasha mu gukora ibikorwaremezo byinshi cyane. Nk’ubu uyu mwaka, twabonye miliyoni zirenga 550 zikaba ziri gukoreshwa mu mirenge yegereye Pariki y’Ibirunga.”
Aya mafaranga ngo azifashishwa kandi mu kubaka umudugudu wegereye ibirunga ‘Smart Green Village’ ahazatuzwa abaturage.
Ibindi bizakorwa birimo gukomeza guhanga imirimo ku bagore n’urubyiruko binyuze mu nganda zitandukanye ziri kubakwa.
Biteganyijwe ko iyi mishinga yose izakorwa muri uyu mwaka uri kugana ku musozo n’umwaka utaha.














