Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyakagezi, Akagari ka Cyome, Umurenge wa Gatumba ho mu Karere ka Ngororero barasaba ubuyobozi kubaha ingurane y’amazu yabo ari gusenywa.
Aba baturage bavuga batigeze babuzwa kubaka aya mazu, ahanini akorerwamo ubucuruzi, bityo ko bakwiye guhabwa ingurane niba ubuyobozi bubona ko yubatse ahadakwiye bityo bakajya gushakisha ahandi.
Umwe mu baturage waganiriye na ICK News, ariko wifuje ko imyirondoro ye itatangazwa, avuga ko ubutaka ari ubw’akarere gusa ko ibikorwa biburiho ari ibyabo ndetse ko babyubatse babisabwe n’akarere, bityo ko bakwiye guhabwa ingurane yabyo.
Ati “Muri 2006 na 2007 nibwo twahawe ubu butaka dutangira tuhashyira amazu y’ibiti, uko bukeye nuko bwije Akarere kagenda katubwira ngo aha ni mu marembo y’Akarere tugomba gukora ibintu bisobanutse, kugira ngo mu marembo y’Akarere habe hasa neza. Ubwo twatangiye kubaka amazu ya konoshi, igihe kiragera badutegeka ko dushyiraho amakaro ariko twabasaba ibyangomba bakabitwima.”
Akomeza agira ati “Ubwo rero baje kutubwira ngo ntakibazo dushyireho amakaro iyi santare izamara imyaka ijana, niduheshe agaciro amazu yacu ngo nihaboneka umushoramari azatwishyura amafaranga afatika amazu yacu asa neza. Ibyo twarabikoze ariko twatunguwe no kubona tumaze kuhashyira amakaro, hashize amezi atanu baza kudusaba gusenya.”
Murindabigwi Athanase we avuga ko impamvu bari gusabwa gusenya ishingiye ku kuba ngo ahari ibikorwa byabo ari mu manegeka gusa akavuga ko adasobanukirwa impamvu bibaye mu manegeka uyu munsi.
Ati “Ese bajya kudutegeka kuvugurura bakaduha n’itegeko ryo gushyiraho ano makaro aya manegeka ntibayarebaga? Ubu dutunguwe nuko batubwira ngo dusenye kandi ngo dusenye nta no kuvuga ngo haricyo baratumarira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko amazu ari kuvanwaho na bene yo, ari mu rwego rwo kubafasha kudashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati“ iriya santere ya Cyome iri ahantu hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga kuko ari hafi y’umugezi wa Nyabarongo n’akandi kagezi kitwa serege. Uretse ibyo kandi, iri mu kabande.”
Ibi ngo bituma iyo imvura yabaye nyinshi amazi yuzura muri yo santere. Ati “Nk’ubushize, mu Ugushyingo 2024 amazi yabaye menshi ajya muri za ‘boutique’ yangiza bimwe mu bicuruzwa by’abaturage. Muby’ukuri rero, hariya ni ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga igihe icyo aricyo cyose, niyo mpamvu mwabonye ko ariya mazu ari kuvanwaho na bene yo kugira ngo ejo ejobundi hatagira umuturage wahaburira ubuzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero akomeza avuga ko icyo aba baturabe bazafashwa ari ukubafasha kwimukira ahitwa Rubona, ariho bazashyira ihahiro ‘selling point’.
Ati “Iriya santere igiye kwimukira ahitwa Rubona noneho hajyeho ‘selling-point’ ibe yakikizwa n’amazu y’ubucuruzi, abakoreraga ubucuruzi hariya muri santere ya cyome bimurire ubucuruzi bwabo aho i Rubona.”
Akomeza agira ati “Nihafi y’Ikigo Nderabuziman, ni ahantu hameze neza, ni hejuru mu gahinga k’umusozi, mbese ni ahantu hadashobora kugerwa n’ibiza.”
Ku kijyanye n’ubufasha buzahabwa abari kwimurwa ku cyome, Meya Nkusi avuga ko nta mafaranga bazahabwa.
Ati “Nta bufasha buteganyijwe bw’amafaranga, ahubwo ni ukubaka ibyo bikorwaremezo, noneho twese turabizi ibikorwa remezo bya Leta, iyo umutu abigiyemo atanga ikode.”
Bwana Nkusi Christophe Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero asoza avuga ko ahakorerwaga ubucuruzi muri Cyome hagiye gukorerwa ibikorwa byo ku harinda ibiza.
Ngororero ni kamwe mu turere tugizwe n’imisozi miremire ndetse tukaba dukunze kwibasirwa n’ibiza birimo inkangu n’isuri.
Umwanditsi: Etienne Munyakazi













