Kuri Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, mu Mujyi wa Byumba uherereye mu Karere ka Gicumbi habereye umuhango wo gufungura ishuri ryahoze ari iry’ababyeyi ‘APAPEB’ gusa ubu rikaba ryarahinduwe ishuri rya Leta ku bufatanye na Kiliziya Gatolika. Ubu iri shuri ryitwa CPEC (Child Protection Education Center).

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Musenyeri Papias Musengamana wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Emmanuel Nzabonimpa uyobora Akarere ka Gicumbi, Cyiza Vedaste wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi, abafatanyabikorwa bo mu Bufaransa n’abandi.
Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba ashimangira ko Kiliziya izakomeza gutanga umusanzu wayo mu burezi bufite ireme, by’umwihariko mu kubaka indangagaciro n’ubumuntu mu bana biga muri CPEC ndetse n’abatuye akarere muri rusange.

Musenyeri Musengamana yaboneyeho gusaba abarimu b’iri shuri, CPEC Saint Babeth, kuba umusemburo wibyiza kubana barera.
Ati “Ndasaba abarimu kugira umutima ufasha aba abana, bagire ubumenyi, umutima, uburere n’ubumuntu bigaragaza impinduka muri aka karere, bityo aya mashuri adufashe gukura abana bari mu muhanda, adufashe kurwanya imirire mibi mu miryango yabo n’iyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel nawe avuga ko iri shuri rikwiye kuba igisubizo ku burezi bw’abana batishoboye, cyane cyane mu kubarinda no kubaha amahirwe yo kwiga mu buryo butekanye.
Mayor Nzabonimpa akomeza ashima ubufatanye buri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta mu nyungu z’Umunyarwanda muri rusange.
Ati “Ni ishuri ryakira abana batishoboye, abana bigamo boroherezwa kubona ibyo bakene, si naryo gusa dufatanyamo na Kiliziya Gatolika kuko 35% turafatanya kandi ni amashuri yigisha neza, agatsindisha neza.”
Abanyeshuri biga muri iri shuri nabo bishimiye iri shuri ndetse baragaraza ko biteze kuhakura ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha mu bihe biri imbere.
Honorine Irafasha na Aime Gentil Ninziza bati “Twizeye ko iri shuri rizadufasha kuzamura ubumenyi cyane ko ari ubumenyi utapfa kubona ahandi. Twiga ‘Software’ kandi ntiwapfa kubibona bugufi aha.”

Iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Babeti rifite ibyiciro bibiri ari byo icya rusange n’icy’imyuga. Rifite kandi intego igira iti “Ubuzima, uburezi no kugira ubushobozi”.













