OIP-1.jpg

53 bishwe n’impanuka zo mu muhanda mu Ntara y’Amajyepfo mu mezi atatu ashize

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu ashize habaye impanuka 65 mu Ntara y’Amajyepfo, zahitanye abantu 53 abandi 43 bagakomereka, aho benshi muri bo bakomoka mu Karere ka Kamonyi.

Ibi byatangajwe ku wa 11 Ugushyingo 2025, mu bukangurambaga bwiswe “Turindane Tugereyo Amahoro”, bwateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, bugamije gukumira impanuka n’ibyaha bikorerwa mu muhanda bishobora guteza ibyago. Ubu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.

Polisi y’Igihugu ivuga ko Akarere ka Kamonyi kari ku isonga mu kugira impanuka nyinshi, aho kihariye impanuka 17, bingana na 26% byazo mu mu mezi atatu ashize. Kamonyi kandi ifite 30% by’abantu bose bapfiriye mu mpanuka zo mu muhanda, ndetse 9 muri 43 bakomeretse bakaba bakomoka muri ako karere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Kamonyi yibasirwa n’impanuka bitewe n’imiterere y’imihanda, ibikorwa by’ubucukuzi bihabera, ndetse n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.

Yagize ati: “Ni agace karimo ibikorwa byinshi by’ubucukuzi, kandi imiterere y’imihanda igira uruhare. Ariko kandi ntitwabura kuvuga ko uburangare bw’abashoferi nabwo bugira uruhare runini, kuko ikinyabiziga kirayoborwa ntabwo kiyobora.”

ACP Rutikanga yasabye abagenzi n’abashoferi gufatanya mu kurwanya impanuka, buri wese agira uruhare mu kurinda ubuzima n’ibyabo.

Yongeyeho ati: “Abagenzi bagomba kugira uruhare bakibutsa abashoferi kujya bagenda neza. Nyir’imodoka nawe akibuka ko imodoka ari yo ibeshaho umuryango we, kandi umuntu wese ugenda n’amaguru ari umukiriya we, agomba kumurindira umutekano.”

Na ho Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubu ari ingenzi mu kurengera ubuzima n’umutekano w’abaturage, ariko asaba ubufatanye bw’inzego zose.

Yagize ati: “Imihanda yacu ikunze kuberamo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu ndetse zikangiza ibikorwa remezo. Ni ngombwa ko twese dufatanya muri ubu bukangurambaga kugira ngo tubikumire.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads