OIP-1.jpg

Zuchu yashinje abamutumiye mu gitaramo kumwambura

Umuhanzikazi w’Umunyatanzaniya, Zuchu, yatangaje ko atishimiye uburyo abateguye igitaramo yakoreye i Nairobi banze kumuha amafaranga bagombaga kumwishyura nk’uko byari byanditse mu masezerano.

Iki gitaramo cyabaye ku wa 30 Kanama 2025, cyari giteganyirijwe gususurutsa abitabiriye umukino wa nyuma wa CHAN 2025. Ariko kugeza ubu, Zuchu ahamya ko amafaranga yose yagombaga kwishyurwa atarayahabwa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: “Maze ibyumweru bitatu ngerageza kuvugana n’abari bashinzwe igitaramo ariko ntibansubiza.”

Yongeyeho ko naramuka akomeje kudahabwa ibyo yemerewe, azahitamo gukoresha inzira z’amategeko kugira ngo arenganurwe.

Ibi byakuruye impaka mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro, bibutsa abategura ibitaramo ko kubahiriza amasezerano no kwishyura ku gihe ari ingenzi mu guteza imbere umuziki no guha agaciro abahanzi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads