Volodymyr Zelenskyy yasabye ibindi bihugu kwihutisha gahunda yo gushyiraho ibihano bishya ku Burusiya nyuma y’uko igihugu cye cyongeye kugabwaho ibitero bikomeye byahitanye abantu babiri abandi barakomereka.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida wa Ukraine yagize ati: “Ibihano bigomba gushyirwaho vuba, kandi igitutu ku Burusiya kigomba kuba gikomeye ku buryo bumva ingaruka z’ibikorwa byabo by’iterabwoba.”
Ingabo zishinzwe kurinda ikirere za Ukraine zo zavuze ko Moscow yohereje drones 400 n’ibisasu 18 mu gihugu hose mu masaha ya mu gitondo.
Nyuma y’uko abaturage bumvise urusaku rwinshi kubera ibisasu byaturikaga ubutitsa, bihutiye guhungira mu cyogajuru (metro), mu byobo byo munsi y’amabanki ndetse no mu byobo byo mu nzu.
Bukeye bwaho, bamwe mu baturage bagarutse mu mijyi yabo gusa ngo ikirere cyari kirimo umwotsi mwinshi.
Iki gitero gishya cyabaye nyuma y’indi mirwano ikomeye yahitanye umuturage umwe ku wa gatatu, ndetse n’igitero gikomeye cyaherukaga kuba i Kyiv mu cyumweru gishize.
Meya wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko ibice by’inyubako n’indege byagiye bigwa ahantu hatandukanye ari byo byateje inkongi y’umuriro mu turere twa Solomyansky na Shevchenkivsky.
Naho ibindi bisigazwa bya drones byo byateje inkongi y’umuriro ku bigo by’ubwikorezi no kuri station za essence mu gace ka Darnytsky.
Zelenskyy ateganya guhura n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa kane mu nama yiga ku kuzahura Ukraine, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha.
Biteganyijwe ko iyo nama iza kubera i Roma, ikaza kwibanda ku kubaka Ukraine mu gihe gito no mu gihe kirekire nyuma y’intambara imaze amezi 40.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, na we ateganya guhura na Sergei Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, mu nama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya ASEAN iri kubera i Kuala Lumpur.
Iyi ni inshuro ya kabiri aba bayobozi bombi bahuye mu buryo bw’imbona nkubone, ni mu gihe kandi Perezida wa Amerika, Donald Trump, akomeje kugaragaza ko adashyigikiye uburyo Vladimir Putin akomeje kwitwara mu ntambara ikomeje guhuza igihugu cye na Ukraine.
Ubwo Trump yongeraga gutorerwa kuyobora Amerika, yasezeranije Abanyamerika n’Isi muri rusange gushyira iherezo kuri iyi ntambara yatangiye mu 2022. Trump kandi yavuze ko ashobora gushyigikira umushinga w’itegeko rishyiraho ibihano bikakaye ku Burusiya, harimo no gushyiraho imisoro ya 500% ku bihugu bigura peteroli, gaz, uranium n’ibindi bicuruzwa by’Uburusiya.













