OIP-1.jpg

Visit Rwanda yabaye umuterankunga w’amakipe abiri akomeye muri Amerika

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko gahunda ya Visit Rwanda yabaye umuterankunga w’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariyo Los Angels Clippers ikina muri Shampiyona ya Basketball (NBA), na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya American Football (NFL).

Aya makuru yatangajwe ku wa 29 Nzeri 2025, akaba yanditse amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere ikigo cyo ku mugabane wa Afurika kibaye umuterankunga muri shampiyona zombi z’Amerika, NBA na NFL.

Ubu bufatanye bushya bugamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, ndetse bikaba biteganyijwe ko buzafasha igihugu kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari imwe y’amadolari ya Amerika ($1B) mu rwego rw’ubukerarugendo bitarenze umwaka wa 2029.

Mu myaka ishize, Visit Rwanda yagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza muri Amerika, cyane cyane mu mupira w’amaguru. Ibi biheruka kugaragara ubwo yakoranaga na Arsenal urugendo rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/25, aho yamamajwe muri SoFi Stadium iherereye muri California, mu mukino wa NFL wahuje Los Angeles Rams na Indianapolis Colts.

Nyuma y’uwo mukino, RDB yatangaje ko yatangiye gukorana n’ikipe ya Los Angeles Rams, ibarwa mu makipe akomeye muri NFL. Ubufatanye hagati y’impande zombi buzageza mu mwaka wa 2029.

Byongeye kandi, RDB yatangaje ko u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikipe ya LA Clippers yo muri NBA. Mu rwego rwo guteza siporo mu Rwanda, LA Clippers izagira uruhare mu kuvugurura ibibuga bya Basketball ndetse no gutanga amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda buri mwaka, binyuze mu kipe yayo y’abato ya San Diego Clippers ikina muri G League.

Ayo mahugurwa azaba harimo n’ikoranabuhanga ndetse no gusura u Rwanda kugira ngo bigishirize aho uburyo bwo kuzamura impano z’abana bakiri bato.

Visit Rwanda izaba iri mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams, aho izagaragara muri SoFi Stadium yakira abantu bagera ku bihumbi 70, ndetse na Hollywood Park, inzu nshya y’imikino iri kubakwa, hamwe n’Intuit Dome izajya yakira imikino ya LA Clippers.

Izina rya Visit Rwanda rizagaragara kandi ku myambaro y’imyitozo ndetse n’iyo gukinana y’aya makipe yombi.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko aya masezerano azafasha gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Los Angeles.

Ati: “Binyuze mu bufatanye bwa LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizagirana ubumwe mu guteza imbere imikino.”

Gillian Zucker, ushinzwe ubucuruzi muri LA Clippers, yashimangiye ubufatanye na “Visit Rwanda” avuga ko bufite akamaro kanini ku cyerekezo cy’ikipe no guteza imbere umukino wa basketball ku rwego mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika.

Ati: “NBA irimo irebera mu guhindura umukino ku rwego mpuzamahanga, kandi hari icyizere kinini cyane mu hazaza ha Afurika, umugabane wihuta mu bukungu.”

Naho Kevin Demoff, Perezida wa Los Angeles Rams yavuze ko SoFi Stadium yagenewe kuba “Icyerekezo mpuzamahanga nyacyo,” kandi ko yishimiye ko RDB yahisemo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda muri Hollywood Park.

Ubufatanye bushya bwa Visit Rwanda na aya makipe bukomeza uruhererekane rw’amasezerano u Rwanda rusanganywe n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, arimo Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Atlético de Madrid yo muri Espagne, na FC Bayern Munich yo mu Budage.

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads