OIP-1.jpg

Urugomo rugiye gutuma Nyabagendwa itaba nyabagendwa

Ku mugoroba ubabaje w’ukwezi kwa 03 umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko twahisemo kwita Mukamana yavuye ku isoko rya Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima ya Bugesera aho ababyeyi bari bamutumye imboga ageze mu nzira abona imbwa inyuma ye ubwoba buramutaha.

Mu gihe agitekereza icyo yakora yabonye imbwa ya kabiri biramuyobera ariko atekereza ko yagenda gahora kuko yumvaga ko izo mbwa ziri kumwe na shebuja akaba ari bumutabare.

Ntibyatinze yumva umuntu aramusimbukiye amupfukisha mu maso ibiganza byuzuyemo urusenda ndetse amupfuka umunwa kugirango adatabaza.

Uwo muntu yari kumwe n’abandi babiri baramuterura bamujyana mu kigunda bamufata ku ngufu.

Nk’aho ibyo Atari bibi bihagije, bamaze kumusambanya bamennye insenda mugitsina cye.

Agira ati “Aba bagizi ba nabi banteye ububabare ntageranywa.”

Nyuma y’aho Mukamana avuga ko bagiye bakamwicaza aho bamukuye yambaye ubusa maze umubyeyi w’umuturanyi amunyuzeho asanga umwana yahogoye bamugize intere.

Uwo mubyeyi ngo yaramutabarije maze abaturanyi bamugeza ku kigo nderabuzima aho imbangukiragutabara yahise imujyana ku bitaro bya Nyamata, kuko abaganga basanze akeneye gufashwa byihuse n’ibitaro byisumbuye.

Ku bw’amahirwe, baramupimye basanga nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bamuteye, maze bamuha imiti arara mu bitaro bucya bamusezerera yakize. 

Iri yica rubozo ryasigiye Mukamana ibikomere aho agira ati “buri munsi abana twigana barankwenaga bavuga ko nafashwe ku ngufu kugeza ubwo ababyeyi bafashe umwanzuro wo kumpindurira ikigo.”

Kugeza uyu munsi, abakoreye Mukamana ibya mfura mbi ntibigeze bafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Nyamara uru si rwo rugomo rwabereye Nyabagendwa rwonyine, ahubwo hari byinshi bigiye gutuma Nyabagendwa ihinduka ahantu, aho abantu bashobora gutinya kujya.

Umubyeyi witwa Irakoze Joselyne avuga ko bafata Mukamana ku ngufu, hari hashize icyumweru undi mubyeyi ahuye n’umusore washatse kumufata ku ngufu ariko baragundagurana ntiyashobora kumusambanya ariko asiga amuciriye umwenda.

Irakoze agira ati “Urugomo rwa Nyabagendwa rurakabije kandi rurimo amoko menshi.”

Yavuze ko hari undi munsi bambuye umugenzi telefoni ye barayitwara.

Uwo mugenzi bamwambuye mu gitondo, akaba yaratanze ubuhamya avuga ko bijya gutangira yabonye umuntu imbere ye wambaye imyenda y’akazi isa nk’iye agira ngo ni uwo bakorana ariko mukanya nk’ako guhumbya aramuhindukirana amushikuza telefoni ariruka.

Urugomo rwo muri Nyabagendwa ngo rugeze aho umugenzi witambukira ajya kumva akumva bamuteye ibuye atazi aho riturutse.

Abahatuye bavuga ko uru rugomo rukorwa n’insoresore zinywa ibiyobyabwenge ku buryo zitihishira no kumanywa.

Akenshi izo nsoresore ngo uzisanga ahitwa Dobandi agace ka Nyabagendwa gatinywa cyane kubera urugomo.

Aha Dobandi niho hakoraniye utubari tubamo inzoga zica cyane zirimo iyitwa dunda ubwonko, imbunda n’izindi.

Abatuye Nyabagendwa bavuga ko kimwe mu byakemura iki kibazo cy’urugomo ari ugucana amatara yo ku bipangu ariko abafatabuguzi benshi bavugako batinya kuyashyiraho kuko na yo ubwayo abajura barayiba.

Ku murongo wa telefoni, ICK News yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Rilima kugira ngo abwire abasomyi icyo bateganya gukora kuri iki kibazo ariko ntiyitaba ndetse n’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubiza.

Icyakora ku ruhande rw’ umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Akagali ka Nyabagendwa kari mu Murenge wa Rilima, Kayumba Jean Bosco, avuga ko ikibazo akizi kandi cyanagaragaye mu minsi yashize.

Yagize ati: “Mu minsi ishize hari abana bajyaga bakora urugomo ariko ubu byaracitse. Ariko njyewe mu mezi atatu ashize nyoboye aka kagari, hari abaturage bose bangaga gucana amatara yo ku bipangu kubera ko ngo bayabiba, ariko ubu twakoranye inama n’abacuruzi ndetse no mu nteko z’abaturageza tugerageza kubakangurira kuyacana ndetse n’abatayafite  bakayashyiraho.”

Yakomeje agaragaza ko ubu bukangura mbaga bwatangiriye mu mudugudu wa Nyabagendwa kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Ati “Abakuru b’imidugudu bafatanyije n’inzego z’umutekano bakoranye inama n’abaturage kugira ngo byihutishwe, bemeranya ko nibura ibyumweru bibiri bazaba bamaze kugikemura.”

Kayumba akomeza avuga ko abagizi ba nabi n’abacyekwa bose babatwara mu magororero.

Agira ati “Muri iyi minsi bamwe mu bagizi ba nabi barafashwe bashyikirizwa inzego z’umutekano. Uretse aba n’abacyekwa, yaba abanywa ibiyobyabwenge turabafata  bagashyikirizwa ubutabera bukajya kubigisha, ibyo tubigishije babyumva bakabarekura n’ubwo hari abanywa ibiyobyabwenge bo bahasigara.”

Kayumba avuga ko mu mezi atatu ashize, abamaze kujyanwa mu igororero bari hagati ya 35 na 40.

Kayumba yongeraho ko mu baturage ubukangurambaga muri aka kagali bugikomeje.

Ati “Buri wa kabiri w’icyumweru inteko z’abaturage zirakorwa, tugakora ubukangurambaga ariko icyo mbasaba ni ukugira vuba kuko dushaka ko nta kindi kibazo kizongera kugaragara ahubwo umuturage wese agire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”

Umwanditsi: Arlene UMUBYEYI

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads