Urubyiruko rw’u Rwanda rwashyiriweho urubuga rumwe ruhurizwaho amahirwe yo guhugurwa, kubona akazi no guteza imbere ubucuruzi. urwo ni ‘Ingazi Platform’, umushinga wa Guverinoma y’u Rwanda watangijwe ku bufatanye na UNICEF mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko no kurufasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Urubuga Ingazi rwubatswe ku bufatanye bwa UNICEF Rwanda n’inzego zitandukanye za Leta, hagamijwe kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo urubyiruko rwiga n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye.
Rutanga amahugurwa mu bumenyi ngiro n’ubumenyi bw’imyitwarire, ndetse rufasha abarukoresha kubona amakuru ajyanye n’akazi, imenyerezamwuga (internships) no guhuzwa n’abajyanama mu mwuga (mentorship).
Nk’uko The New Times ibitangaza, mu nama y’abafatanyabikorwa yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira, François Ngoboka, ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yasobanuye ko urubuga Ingazi rwavutse bivuye ku kibazo cyoroshye ariko gikomeye: “Kuki abanyeshuri barangije amashuri bafite impamyabumenyi bagorwa no kubona akazi?”
Ngoboka yasobanuye ko urubuga Ingazi rutanga ibisubizo bifatika kuko ruhuza amahirwe y’akazi, inama zifasha urubyiruko guhitamo umwuga ndetse n’amahugurwa yo kuri murandasi atangwa n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze yarwo, bigatuma iba urubuga rusange rugamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko mu Rwanda.
Ingazi igenewe urubyiruko rufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, ariko runafasha n’abakiri mu nzira yo kubwiga binyuze mu bigo by’urubyiruko bifite mudasobwa n’umuyoboro wa interineti. Uru rubuga kandi rufite uburyo bwihariye bwo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga, aho ibirimo bisobanurwa no mu rurimi rw’amarenga kugira ngo bigere kuri bose nta nkomyi.
Kuva uru rubuga rwatangizwa mu kwezi kwa Gicurasi 2025, abategura uyu mushinga bashyize imbaraga mu kumenya ibyo urubyiruko rukeneye koko aho gushyiraho ibisubizo byateguwe mbere bitaganiriweho. Kugeza ubu, abamaze kwiyandikisha kurukoresha ni 5,000, kandi hari gahunda yo gukurikirana uburyo uru rubuga ruzagira akamaro urubyiruko mu mezi ari imbere.
Ngoboka yagize ati: “Ntabwo turagera aho dushobora gupima neza akamaro k’urubuga, ariko icyiciro gikurikiraho ni ukureba uko ruhindura ubuzima bw’urubyiruko nyuma y’amezi atatu, atandatu cyangwa umwaka umwe.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko Ingazi ari “umuhanda wa digitali w’amahirwe mu Rwanda”, asaba abikorera gushyigikira uru rubuga binyuze mu ngengo y’imari bagenera ibikorwa by’iterambere ry’abaturage (Corporate Social Responsibility).

Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Yabwiye abayobozi b’inzego z’abikorera bari bitabiriye icyo gikorwa ku wa Kabiri ati: “Ni ho haturuka impano z’abakozi banyu b’ejo hazaza.”
Urubuga Ingazi rwakomotse ku bufatanye bwa UNICEF n’ibigo mpuzamahanga nka Microsoft na PricewaterhouseCoopers (PwC), ariko rutunganywa ku buryo ruhuye n’icyo u Rwanda rukeneye.
Lieke van de Wiel, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yagize ati: “Si igisubizo cyashishuwe ngo gishyirwe mu Rwanda uko cyakabaye, ahubwo ni urubuga rw’imbere mu gihugu rwavutse mu bufatanye n’urubyiruko.”
Naho Thomas Kaye, umujyanama mukuru muri UNICEF ushinzwe ibisubizo mpuzamahanga muri gahunda ya Generation Unlimited, yavuze ko uru rubuga rugaragaza uburyo isi yose iri gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe gukuraho inzitizi urubyiruko ruhura na zo mu kubona akazi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yashimangiye akamaro ko gukomeza gutuma urubuga Ingazi rugira ubushobozi bwo kwaguka no gukomeza kuba ingirakamaro ku rwego rw’abikorera.
Yagize ati: “Uru rubuga rugomba no gufasha urwego rw’abikorera, kuko kuramba kwarwo bishingira kuri rwo. Turimo kubaka urubyiruko rutiga gusa gukora porogaramu za mudasobwa (coding), ahubwo rufite ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo bifatika mu buzima, mu buhinzi, no mu bindi byiciro bitandukanye.”

Yves Iradukunda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
Leta y’u Rwanda ifite intego yo guhugura urubyiruko rugera kuri miliyoni imwe mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (coding), nk’igice cy’ingenzi cy’ingamba zayo z’iterambere rirambye.
Urubuga Ingazi ruzaba urwego nyamukuru ruhuza kandi rukurikirana ibikorwa byose bigamije guteza imbere urubyiruko mu buryo buhamye.














