Kuri uyu wa 21 Kamena, urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwateraniye mu Murenge wa Shyogwe mu gikorwa cyo kwiyubakira Igihugu.
Uru rubyiruko rwakoze umuganda wihariye ngarukagihembwe, ndetse ruganirizwa ku mateka y’Igihugu.
Uyu muganda waranzwe no gucukura imirwanyasuri hagamijwe kubungabunga ikibaya cy’ubuhinzi buteye imbere cya Rugeramigozi.
Eric Gatore, umwe mu rubyiruko rwitabiriye umuganda, yavuze icyamuteye ishyaka ryo kuwitabira agira ati: “Hakozwe ubukangurambaga bwo kugira ngo tuze twiyubakire Igihugu nk’urubyiruko dufatanyije, numva ko atari jye wasigara.”

Cyuzuzo Gentilleusse umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Muhanga yagarutse ku mwihariko w’uyu muganda aho yagize ati: “Twaje guca imirwanyasuri kugira ngo igishanga cya Rugeramigozi kitazangirika igihe imvura izongerera kugwa kuko harimo ibihingwa bigiye bitandukanye.”

Yongeraho ko uyu muganda ari umusanzu w’urubyiruko, mu guhuza imbaraga duhuza imbaraga mu gukora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, batarinze gutegereza tudategereje umuganda rusange uba buri kwezi.
Ibindi bikorwa byakozwe birimo guca amaterase y’indinganire, kubakira abatishoboye, gutera ibiti n’ibindi byose bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Bashingiye kuri ibi, urubyiruko rwo muri buri murenge ugize aka karere rwagaragaje ko bafite intego yo kubaka inzu 12 mbere yuko ingengo y’imari y’uyu mwaka irangira.
Ngabo Brave Olivier umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi nawe yagize ati ”icyambere ni uko imikoro ngiro nk’iyi ngiyi iba ifitiye Igihugu akamaro.
Hagati aho, umuganda wabaye mu rwego rw’inama y’igihugu y’urubyiruko mu gihugu hose, aho urubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye bitewe n’aho baherereye.

Nyuma y’umuganda, Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yaganirije urubyiruko ku mateka y’Igihugu aho yagize ati: “ Igihugu kidafite ubumwe, kidatekanye, gifite amacakubiri kirazima kandi kugira ngo dushobore guhangana n’ibyo ni uko tubitangirira ku bato kugira ngo tube twizeye ko n’ejo hazaza ntabizaba biriho.”

hagamijwe iterambere rirambye, Meya Kayitare yagaye ababyeyi batabwiza abana ukuri amateka yaranze u Rwanda mu myaka 31 ishize . bityo asaba urubyiruko kwirinda,no kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuganda wihariye w’urubyiruko ni igikorwa ngarukagihembwe kigamije guhuriza hamwe urubyiruko mu bikorwa by’umuganda, mu rwego rwo guteza imbere igihugu no kubaka ubumwe n’ubwitange mu rubyiruko

















